Muhanga: Minisitiri Mbabazi yakanguriye urubyiruko gukoresha amahirwe rufite aho kwirukira mu mijyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu muhango wo gutera inkunga amatsinda 15 y’urubyiruko rufite ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu cyogogo cya Nyabarongo mu turere twa Muhanga, Ngororero na Karongi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ugushyingo 2021.

Aya amatsinda yahawe inkunga ya miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda agenewe kwagura ibikorwa byayo.

Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe bafite bakibumbira mu makoperative aho baterwa inkunga bakabona uko biteza imbere.

Ati “Twabonye ko ibikorwa bashyizeho umutima bibazamura ariko tukanabibutsa ko mu cyaro hari amahirwe menshi yo kwiteza imbere. Ayo bajya gushaka mu mujyi no mu cyaro arahari.”

Rumwe mu rubyiruko bavuga ko biteje imbere biturutse mu mishinga imwe n’imwe bakoze bityo amafaranga bakuyemo akaba yarabafashije guhindura ubuzima bwabo.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rwakoranye n’umushinga Ecobrigade, Umuhoza Solange, yemeza ko batangiye umushinga wo gucuruza ibikoresho by’ubwubatsi bahereye ku bihumbi 700, baterwa inkunga ya miliyoni eshanu none bamaze kugera ahashimishije.

Yagize ati "Twakoranye n’umushinga wa Ecobrigade mu kubungabunga ibidukikije kuko twakoze byinshi birimo gutera imigano no gukora amaterasi. Amafaranga twakuyemo yatumye duhera ku bihumbi 700 maze duterwa inkunga none tumaze kwizigama arenga miliyoni eshatu ndetse dufite ububiko bw’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni enye ku buryo tugikomeza kwiteza imbere dushishikaye.”

MuragijimanaTharcisse, umwe mu rubyiruko, yavuze ko amahirwe yabo ahari ndetse bakwiye kurenga ibibazo bafite bagakura amaboko mu mufuka bakirinda kwirukira mu mujyi.

Minisitiri w'uurbyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary, yabwiye urubyiruko ko rudakwiye kwirukira mu Mijyi ahubwo rukabyaza umusaruro amahirwe bafite
Urubyiruko rwibumbiye hamwe rwatewe inkunga yo kwagura ibikorwa



source : https://ift.tt/3CsnLXV
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)