Muhanga : Umugabo wafashwe ari kurya mushikaki amaze kwica umugore we yakatiwe burundu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwanzuro w'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, wasomwe kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2021 nyuma y'uko ruriya rukiko rumuburanishije.

Ni urubanza rwabaye mu buryo bwihuse nyuma y'uko Ubushinjacyaha bureze uriya mugabo mu buryo bwihuse kubera uburemere bw'icyaka yakekwagaho.

Uyu mugabo wahamijwe kwica umugore we babanaga mu buryo butemewe n'amategeko, yakoreye kiriya gikorwa mu Mudugudu wa Sahara, Akagari ka Gisanga, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, aho yakubise umuhini nyakwigendera.

Ubushinjacyaha bwaburanaga n'uriya mugabo bwari bwanamusabiye kiriya gihao cyo gufungwa burundu, bwabwiye Urukiko ko uriya mugabo yateruye uwo mugore amujyana mu buriri, afata umuhini awumuhondagura mu mu twe kugeza umugore ashizemo umwuka.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko ababonye umurambo, basanze mu buriri hari ikidendezi cy'amaraso, umugabo akaba yari yahunze, baza kumufata yibereye aho bokereza inyama.

Ngo uriya mugabo yafatiwe hariya bokereza inyama ubwo yari agiye gushaka icyo yarya ngo abone uko akomeza urugendo, akaba yari yabwiye umuntu bahuye ko abanje kujya gushaka icyo yiramiza (arya) ngo kuko yari abizi ko nibamufata bamufunga cyangwa bakamwica. Uwo yabibwiye yamusabye kumubikira ibanga, na we abimenyesha abandi baturage, baramufata.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Umugabo-wafashwe-ari-kurya-mushikaki-amaze-kwica-umugore-we-yakatiwe-burundu

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)