Ni umwanzuro ubuyobozi bw'ishuri butangaza ko wafashwe nyuma y'uko uwo munyeshuri agaragaje imyitwarire mibi yo gukubita umuyobozi we, itegeko rishya ry'uburezi ryo mu Kwakira 2021 rikaba riteganya ko umwana ukoze ikosa nk'iryo rikomeye yirukanwa burundu.
Umuyobozi w'ishuri rya ES Nyakabanda mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, Nkindisano Jean Pierre, atangaza ko yumvise urusaku rw'abanyeshuri babyina mu ishuri ubwo bari bavuye gufata amafunguro ya nimugoroba, maze agahamagara Animateri ngo ajye kureba ibibaye ari na bwo uwo mu nyeshuri wo mu mwaka wa gatanu yamukubitaga.
Agira ati “Numvise basakuza babyina, mpamagara Animateri kuko ni we wari hafi, agiye abana bamwe bahita bicara, uwo asigara ahagaze amubajije abo babyinanaga asubiza ko yabyinaga wenyine umwana akomeza kugira amananiza atera Animateri ikofe. Nibwo nanjye nazamukaga mbonye bikomeye abana babyinaga baraza banavuga ko uwo wakubise Animateri na we babyinanaga”.
Umuyobozi w'ishuri yongeraho ko nyuma yo kumenyesha inzego zitandukanye no kuganira ku myitwarire y'uwo mwana n'icyo amategeko y'ikigo ateganya hanashingiwe ku itegeko ry'uburezi rishya, bahise bafata umwanzuro wo kumushyikiriza ababyeyi ari na byo byahise bishyirwa mu bikorwa.
Agira ati “Hakurikijwe itegeko rishya ry'uburezi, umwana ukubise umwarimu cyangwa undi muyobozi we arirukanwa. Ni ryo twakurikije tumushyikiriza ababyeyi be”.
Uwirukanywe yemera amakosa agasaba imbabazi
Umunyeshuri wirukanywe na we yemera amakosa yo gukubita umuyobozi w'ishuri ushinzwe imyitwarire y'abanyeshuri, akaba avuga ko yicuza kandi agamije kwihana no kugana inzego z'uburezi ngo asabe imbabazi.
Agira ati “Nta yindi myitwarire mibi nagiraga, Animateri yankubise urushyi mu maso nanjye numva ngize akabazo musunika ku rugi ntabwo namukubise ariko nyine ikosa nishinja ni ugukubita umuyobozi kuko ntabwo n'umunyeshuri mwigana ukwiye kumukubita ndishinja kwihanira”.
Uwo munyeshuri akomeza atakambira inzego z'uburezi mu Karere ka Muhanga kuba zamuha imbabazi akemererwa gusubira mu ishuri.
Agira ati “Yaba Animateri, yaba Diregiteri basa nk'abatunguwe, ndasaba imbabazi kandi ndumva nta karengane nakorewe kuko ikosa ni ryo rigushinja icyaha, munsabire imbabazi”.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Muhanga, Daniel Habyarimana, avuga ko nta bibazo bisanzwe umwana akwiye kugirana n'umwarimu cyangwa undi umurera kuko ntabwo amakimbirane hagati y'umunyeshuri n'umurezi yahabwa agaciro kuko icyo bahuriyeho ari amasomo.
Avuga ko iyo umwana washyikirijwe ababyeyi yarwanye ku ishuri cyangwa yakoze urugomo ashobora gukurikiranwa n'izindi nzego zibishinzwe ariko icy'ingenzi ari ugukurikiza amabwiriza y'ishuri n'itegeko ry'uburezi rishya.
Avuga ko nta mwana ukwiye kwigira ikigomeke, ariko igihe bibaye hakurikizwa amabwiriza kandi bikwiye ko umwana arangwa n'indangagaciro nyarwanda zimufasha gukura neza ari na yo mpamvu iyo bibaye ngombwa umwana yirukanwa.
Agira ati “Umwana yakubaganye akubita umuyobozi we, amabwiriza mashya n'itegeko rishya ry'uburezi riteganya ko umwana wakoze iryo kosa yirukanwa, ni byo byabaye rero, naho ku bijyanye n'imbabazi ibyo ni ibizakurikiraho komite ishinzwe imyitwarire ikazasuzuma izo Mbabazi, yasanga bikwiye ikabifataho umwanzuro”.
Habyarimana asaba ababyeyi gukomeza gutanga uburere mu miryango kugira ngo abana bakurane indangagaciro nyarwanda kuko umwana ufite ikinyabupfura ari we utsinda neza mu ishuri.
source : https://ift.tt/3bGYdv9