Muhayimana yavuze ko atazi itegurwa rya Jenoside Yakorewe Abatutsi ariko ko yemera ko yabayeho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Claude Muhayimana usanzwe afite ubwenegihugu bw'u Bufaransa, akekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi mu cyahoze ari Kibuye, aho avugwaho kuba yaratwaraga Interahamwe zabaga zigiye mu bitero.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, Urukiko rwa Rubanda rw'i Paris ruri kumuburanisha, rwamusomeye ibyaha akekwaho birimo icya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Uyu mugabo wahoze ari umushoferi wa Hoteli ya Guest House de Kibuye, yahakanye ibyaha byose akurikiranyweho.

Yanahakanye ibyo kuba yaramenye ko habayeho umugambi wo gutegura Jenoside Yakorewe Abatutsi, avuga ko kuba yari umushoferi atari kubimenya ko icyo azi ari uko habaye Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Muhayimana uhakana ko nta ruhare yagize muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, yavuze ko nyina ndetse n'umugore we ari Abatutsikazi bityo ko atari kujya mu bikorwa byo kubica.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Muhayimana-yavuze-ko-atazi-itegurwa-rya-Jenoside-Yakorewe-Abatutsi-ariko-ko-yemera-ko-yabayeho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)