Muhire Kevin yahishuye abakinnyi 2 bakundaga kumutesha umutwe bashaka kumukura mu mukino #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin avuga ko yahuye n'abakinnyi benshi muri shampiyona y'u Rwanda bamutesha umutwe kugira ngo ave mu mukino, ariko Migi na Zidane ngo nibo bakundaga kubimukora cyane.

Si mu Rwanda gusa, n'ahandi ku Isi usanga iyo amakipe abiri yahuye hari igihe ikipe iba ifite umukinnyi uteshwa umutwe abakinnyi bahanganye kugira ngo niba ari na we ikipe igenderaho ave mu mukino babe batsinda byoroshye, iyo ari nk'umukinnyi ugira umujinya ashobora no guhita amukorera ikosa ashaka kwihorera akaba yanahabwa ikarita agasohoka mu kibuga.

Muhire Kevin, umukinnyi wa Rayon Sports unakinnye shampiyona y'u Rwanda imyaka myinshi, aganira n'ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko ubu nta mukinnyi wabasha kumukura mu mukino, ariko ngo mbere abakinnyi barimo Zidane na Migi ni bamwe mu bamuteshaga umutwe cyane.

Ati 'Ubu ntawantesha umutwe ngo ankure mu mukino, twahuye na benshi bameze gutyo, iyo uhuye na benshi bameze gutyo ugera aho ukabimenyera. Abakundaga kuntesha umutwe ni benshi harimo Zidane(Nsabimana Eric) wa Police FC, harimo Migi(Mugiraneza Jean Baptiste) n'ubwo yagiye, urumva iyo bizwi ko ikipe igendera ku mukinnyi runaka, benshi baba bakugendaho baguhiga kugira ngo bagukure mu mukino ariko iyo uri umukinnyi mukuru uzi icyo ukeneye urabirengagiza umukino ugakomeza.'

Agaruka ku mukino umutera ubwoba, yavuze ko atakiri ku rwego rwo kuba ari umukinnyi waterwa ubwoba n'umukino uwo ari wo wose ngo kuko amaze gukura kandi yakinnye imikino myinshi ubu afite ubunararibonye.

Muhire Kevin 2014 yakiniye Isonga FC yavuyemo muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports ayikinira kugeza 2019 ubwo yahitaga ajya mu Misiri muri El Makasa yahise imutiza muri El Dakhlia yakiniye amezi 6 agahita asubira muri El Makasa yakiniye amezi 6 ihita imutiza umwaka muri El Gaish ari nabwo amasezerano ye muri El Makasa yarangiraga. Yagarutse mu Rwanda muri Mata 2021 asubira muri Rayon Sports, ubu ni kapiteni wayo.

Kevin yemeza ko ubu nta mukinnyi wapfa kumutesha umutwe ngo amukure mu mukino
Migi agikina muri APR FC yajyaga ahura na Kevin bahanganye mu kibuga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-yahishuye-abakinnyi-2-bakundaga-kumutesha-umutwe-bashaka-kumukura-mu-mukino

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)