Muri rusange abanyeshuri batsinze neza-Mineduc #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y'Uburezi yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta umwaka wa 2021 bisoza umwaka wa 6 w'amashuri yisumbuye , uwa 3 w'amashuri nderabarezi (TTC), n'uwa 5 w'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro (L5).

Image

Minisitiri w'Uburezi, Dr Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko n'ubwo hari aho ibipimo by'imitsindire byagabanutse muri rusange abanyeshuri bitwaye neza.

Yagize ati 'Muri rusange, abanyeshuri batsinze neza kuko iyo urebye igipimo batsinzeho ntabwo kinyuranye n'imyaka yashize. Mu 2020, igipimo cy'imitsindire mu bumenyi rusange cyari 89.5% mu gihe uyu mwaka cyabaye 85.3%. Mu mashuri y'Inderabarezi (TTC), igipimo cy'imitsindire cyarazamutse kuko urebye mu mitsindire mu 2019 cyari kuri 98.2%, ubu cyabaye 99.9%.'

Image

Mugisha Abdul Karim Riviera High School, niwe watsinze neza kurusha abandi biga mu mashuri yisumbuye

Abanyeshuri ba mbere mu gihugu basoje amashuri yisumbuye, mu bumenyi rusange, uwa mbere ari Mugisha Abdul Karim Riviera High School, uwa kabiri ni Umuhuza Gatete Kelia wa Gashora Girls Academy, uwa Gatatu yabaye Uwonakunzi Anaïse Reginald wa  Gashora Girls Academy, wa kane ni Gatwaza Kubwimana Jean Yves wa E.S Byimana.

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko abanyeshuri batabonye inota fatizo bafite uburenganzira bwo kuzakora ikizamini cya Leta nk'abakandida bigenga. Abiga mu mashuri ategura abajya kuba abarimu bakorera ku ijana, hafatiwe kuri 40%, abatsinze na bo bazabona impamyabumenyi zabo.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi mu Mashuri (NESA), Dr Bahati Bernard, yavuze ko umunyeshuri watsinze ibizamini bya Leta ari uba ufite hagati y'amanota icyenda na 73 bakoreraho. Abo ni abiga amashuri y'Uburezi Rusange n'Imyuga n'Ubumenyingiro.'

Image

Mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro byari 91.2% mu 2020, ubu igipimo cy'imitsindire ni 95.7%.  Abanyeshuri batsinze Ibizamini bya Leta ku buryo bukurikira: Mu cyiciro cy'Uburezi rusange hakoze 47,399 hatsinda 40,435 (85.3%), mu Myuga n'Ubumenyingiro hakoze 22,523 hatsinda 21,544 (95.7%) naho mu mashuri Nderabarezi hakoze 2,988 hatsinda 2,980 (99.9%).

[email protected]

 

The post Muri rusange abanyeshuri batsinze neza-Mineduc appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/11/15/muri-rusange-abanyeshuri-batsinze-neza-mineduc/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)