Musanze: Abarimo uwarokotse ibitero bya RUD Urunana bahawe inka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 4 Ukwakira 2019, abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa RUD Urunana, bagabye igitero mu Murenge wa Kinigi birara mu baturage bangiza ibyabo ndetse bica abagera kuri 14, abandi barakomereka, batanu mu bari bagabye icyo gitero nabo bafatwa mpiri.

Abahawe inka barimo umubyeyi wagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umukobwa wabyariye iwabo akiri muto agacibwa mu muryango n’umwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero bya RUD Urunana byagabwe.

Hagumimana Michelle warokotse ibitero bya RUD Urunana yagize ati "Ubwo ibitero by’abacengezi byaduteraga, byangije ibyacu n’abantu bahasiga ubuzima, narashwe amasasu mu kuguru ansigira ubumuga bukomeye kuko sinkibasha kwikorera nka mbere. Iyi nka mpawe inyongeye icyizere cyo kubaho mu buzima bwiza butandukanye n’ubwo nabagamo, kandi niteguye kuzitura bagenzi banjye nk’uko Perezida wacu yabidutoje."

Murekatete Julienne nawe wahawe inka yagize ati "Mfite ibyishimo bidasanzwe kubera iyi nka mpawe, ubu ngiye guhabwa agaciro mu muryango, kuko bakimara kumenya ko ntwite baranyirukanye mbura aho njya.”

Umuyobozi w’ikigo Muhisimbi Voice of Youth in Conservation, Harerimana Emmanuel, yavuze ko iki gikorwa igamije kwereka abahuye n’ibibazo, barimo abakobwa batereranywe n’imiryango, ko batari bonyine.

Ati “Ni igikorwa twakoze muri gahunda ya Girinka yatangijwe. Mu bo twahaye inka harimo n’uwamugariye mu bitero by’abacengezi byagabwe hano, uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye n’uwabyariye iwabo bikamugiraho ingaruka, twaberetse ko batari bonyine, twifatanyije mu bibazo bafite, ndetse ko Igihugu kibashyigikiye mu rugendo rwo kwiyubaka.”

Umuryango wa Voice of Youth in Conservation ugizwe n’abana b’abakobwa babyariye iwabo bagacibwa mu miryango yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, yasabye abahawe izi nka gushyigikira igicaniro cya gahunda ya Girinka, nabo bakazitura bagenzi babo.

Yagize ati "Icyo twabwira abahawe izi nka, ni uko mu bibazo bacamo batari bonyine, Igihugu kibatekerezaho, by’umwihariko abagizweho ingaruka na biriya bitero by’abacengezi bamenye ko ibyabaye bitazongera kubaho, Igihugu kiri maso, umutekano urahari, ndetse n’abakoze ibi baracyabiryozwa. Ikindi igicaniro cya Girinka cyatangijwe n’Umukuru w’Igihugu ntikikazime, namwe muziture bagenzi banyu."

Abarimo uwarokotse ibitero bya RUD-Urunana yahawe inka



source : https://ift.tt/3mMN6Hg
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)