-
- Ibiribwa byashyikirijwe imiryango yakuwe mu byayo n'ibiza
Ibiribwa bipima toni eshatu, bigizwe n'ibirayi ndetse n'ibishyimbo, nibyo iyo miryango yashyikirijwe na bamwe mu bikorera bo mu Murenge wa Kinigi, kugira ngo bibunganire muri ibi bihe batorohewe n'imibereho.
Serushago Jean ukuriye Urugaga rw'Abikorera mu Murenge wa Kinigi, yagize ati “Tukimara kumva ko abaturage bagenzi bacu bo mu Murenge wa Muko bakuwe mu byabo n'ibiza, bagasigara amaramasa. Twasanze atari ibintu twareberera, turavuga tuti, reka twisuganye buri wese uko yifite tubashakire ibyo kurya baba bifashisha muri iyi minsi, kuko nibura iyo umuntu yariye ashobora no kugira ibindi yatekereza cyangwa yakora ubuzima bugakomeza”.
Yungamo ati “Twe twumva ari inshingano yacu gufasha bagenzi bacu bababaye, tugendeye ku isomo ry'uko ibyago byagera k'uwo ari we wese kandi bimutunguye. Ibi bikaba bituma dukangurira na bagenzi bacu ko iyo urya ukaryama, ukwiye kuzirikana ko hari undi ushobora kuba yaburaye. Wakwambara ukaberwa ukumva urasusurutse, uba ukwiye kuzirikana ko hari abambaye ubusa bakeneye ubwunganizi bwawe. Ku bw'ibyo rero, tukumva umutima uduhata ko dukwiye no gukora ibirenze ibingibi”.
Imvura yaguye mu byumweru bitatu bishize, yangije imyaka y'abaturage mu Kagari ka Cogo, Umurenge wa Muko, inasenya amazu andi arangirika bikomeye, ku buryo abaturage bagicumbikiwe kugeza ubu.
Icyimanizanye Anastasie, umwe mu basizwe iheruheru n'ibyo biza, yagize ati “Ubwo ibyo biza byabaga nari nagiye gupagasa, ntashye nsanga inzu yose yarengewe n'amazi, ibintu byose byaba ibiribwa n'ibikoresho byo mu nzu amazi yabitembanye, nsigara nta na kimwe mfite. Iyi nkunga y'ibiribwa mpawe nyakiriye neza cyane, kuko ije kunkiza inzara nari maze iminsi manganye na yo”.
-
- Bahawe ibiribwa bigizwe n'ibirayi n'ibishyimbo
Undi muturage yagize ati “Ibyumweru hafi bitatu byari byihiritse tubayeho mu buzima bwo gucumbikirwa; aho no kubona icyo kurya byatugoraga. Ibiza byadusize ahabi, kuko ibyo twahinze byose byatwawe n'amazi, n'abari baragize ibyo bahunika byose amazi arabikukumba; ubu tukaba twabagaho bitugoye none ibi biribwa mpawe bigizwe n'ibirayi n'ibishyimbo, ndajya nkuraho ducye ducye two nteka, ku buryo nzamara nk'ukwezi ntafite ikibazo cy'ibyo turya”.
Umunyamabanga shingwabikorwa w'Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose, avuga ko ubwo ibiza byibasiraga aka gace, byasenye amazu andi arangirika ku buryo bidashoboka ko beneyo bayasubiramo.
Yagize ati “Tukimara kubona ukuntu ibi biza bifite ubukana bukabije, twihutiye gutabaza abaturanyi bacu n'ubuyobozi, kuko twibazaga uko abagezweho n'ingaruka zabyo bari bubeho muri iyi minsi byatuyobeye. Ubwo rero, Umurenge wa Kinigi, ku ikubitiro niwo uhise ufata iyambere mu kudufata mu mugongo, udushyikiriza ibi biribwa. Nk'uko tubizi, intore si nanjye binyobere, ahubwo ni nkore neza bandebereho. Mu by'ukuri, biradushimishije cyane kuba bahise badutabara”.
Buri muryango mu yigera kuri 41, washyikirijwe ibiro 50 by'ibirayi n'ibiro 5 by'ibishyimbo. Abikorera bo mu Murenge wa Kinigi bateganya ko iki gikorwa cyo kuremera abaturage bazarushaho kucyagura, ku buryo mu gihe kiri imbere, bazajya baremera umubare munini w'abaturage bari mu kaga.
-
- Gitifu w'Umurenge wa Kinigi (hagati) ndetse n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorerera (wambaye kositimu) bashyikiriza Gitifu wa Muko inkunga bageneye abaturage
Imiryango yashyikirijwe ibiribwa, ubu yabaye itujwe by'agateganyo, ni mu mazu ikodesherezwa n'umurenge. Mu byangijwe byiganjemo ibigori, inyanya, ibijumba n'indi myaka yari ihinze mu mirima, ku buso bwa Ha zikabakaba eshanu.
Muri iki gihe imvura igikomeje kugwa, iyi miryango yagiriwe inama yo kwirinda gusubira mu mazu yabo, mu rwego rwo kwirinda ko yakongera guhurirayo n'akaga.
source : https://ift.tt/3bDVAdp