Musenyeri Rukamba yashinze ikigo kizigisha imyuga abangavu batewe inda imburagihe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo kigo cyitwa Centre des Jeunes Saint Vincent de Paul gihereye mu Kagari ka Gatoki mu Murenge wa Save, kigamo abagera kuri 80 baturuka mu turere twa Huye na Gisagara.

Umuyobozi wa Caritas ya Diyoseze ya Butare, Padiri Gilbert Kwitonda, arasobanura ko gushinga icyo kigo byaturutse ku gitekerezo cy’Umushumba wa Diyoseze ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba.

Ati “Iki gikorwa cyavuye ku gitekerezo cya Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare amaze kubona ko hari abakobwa benshi babyariye iwabo akabona imibereho yabo n’iy’abo bana, agira igitekerezo rero cyo kubafasha kwiga imyuga izabafasha kubaho.”

Yasobanuye ko kugeza ubu bigisha abakobwa bagera kuri 80 imyuga irimo kudoda imyenda, gutunganya imisatsi n’ibindi bijyanye n’ubwiza bw’abantu, ariko nibasoza kwiga bazakira abandi kuko ababyifuza ari benshi.

Bamwe mu bakobwa batangiye kwiga iyo myuga bavuga ko hari byinshi bamaze kumenya kandi bayitezeho urufunguzo rw’ubuzima.

Dusenge Marie Louise ati “Maze kumenya kudoda imyenda y’ubwoko butandukanye kandi nifitiye icyizere ko nzatera imbere kuko naje kwiga uyu mwuga mbishaka.”

Zawadi Immaculée na we avuga ko yiga gutunganya umusatsi kandi yatangiye kubona ibiraka aho atuye.

Ati “Aho ntuye mu Rwanza natangiye kubona ibiraka byo gutunganyiriza abantu umusatsi bakampa amafaranga. Urumva ko nimara kubimenya neza mfite n’ibikoresho nzajya nkorera amafaranga menshi.”

Bahabwa n’inyigisho zirimo kwirinda ingeso mbi kandi bagatozwa no gutegura indyo yuzuye ndetse n’abana babo bakitabwaho iyo babazanye kwiga.

Ikindi bakorerwa ni uguhabwa inyigisho zibafasha kwakira ibyababayeho kuko hari abo bakira barahungabanye.

Bazamara umwaka wose biga bafashwe no gushinga amashyirahamwe bazajya bakoreramo ndetse bahabwe n’ibikoresho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Save, Ntiyamira David, yashimye umusanzu icyo kigo kiri gutanga mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko abakobwa babyariye iwabo.

Yavuze ko cyunganira gahunda ya Leta yo gusubiza mu ishuri abangavu batewe inda imburagihe, abasaba kwiga bashyizeho umwete.

Abakobwa batewe inda imburagihe bashyiriweho ikigo kizabafasha kwiga imyuga



source : https://ift.tt/3kqtlUn
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)