Muyango na Kimenyi bagiriwe inama y'inshuro bakwiye kujya batera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nkuko twabibabwiye ku munsi w'ejo, Muyango Claudine, Fiancee wa Kimenyi Yves, umunyezamu w'ikipe ya Kiyovu Sport, yari yahindutse igitaramo mu kiganiro urukiko rw'ubujurire aho yashinjwaga kuba ariwe waba yihishe inyuma yo gusubira inyuma kwa Kimenyi mu bijyanye n'umupira w'amaguru.

Nyuma y'uko rero Bruno Taifa amaze gushinja Muyango kuba ariwe watumye Kimenyi asubira inyuma, mugenzi we bakorana mu kiganiro Urukiko rw'ubujurire ariwe Sam Karenzi yahise amugira inama y'uburyo we na Kimenyi bakwiye kugabanya inshuro batera akabariro (ngo nugukora siporo yo mu gitanda) kugirango Kimenyi yongere kwitwara neza mu Kibuga.

Mu magambo Sam Karenzi yagize ati :'Bambwirire Mama Miguel (Muyango) bati ntago umuntu ashobora gukina match kuva ku wa mbere kugera ku cyumweru. Mukinishije nk'ebyiri mu cyumweru hanyuma ureke na Kiyovu imukinishe indi minsi ine isigaye,…. comme ca azagenda agarura ubuhanga bwe. '

Kanda hano urebe incamake y'amakuru ya Showbiz agezweho.



Source : https://yegob.rw/muyango-na-kimenyi-bagiriwe-inama-yinshuro-bakwiye-kujya-batera-akabariro/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)