Nabonye ahantu Rashid ataha numva koko yaragombaga kurekarama- Umu-Islam aratakambira RIB kurekura Rashid #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akumuntu Luqman uvuga ko Hakuzimana Abdul Rashid ari umuvandimwe mu idini ya Islam, avuga ko ifungwa ry'uriya munyapolitiki ryamushenguye kuko atigeze amugira inama nk'umuntu basangiye ukwemera.

Avuga ko Hakuzimana Abdul Rashid bahurira mu rubuga rwa WhatsApp rw'abo mu idini ya Islam batangiramo ibitekerezo bigamije kwigisha inyigisho z'iri dini mu kunga ubumwe bw'abayoboke. Ati 'Uyu Abdul Rashid rero yari araho akurikira ari umuntu rwose utanavugaga.'

Uyu Akumuntu Luqman uvuga ko asanzwe ari umuyobozi wa ruriya rubuga, avuga ko mu minsi ishize Hakuzimana Abdul Rashid yaje gukurwa ku rubuga agahita abaza umukuyeho ikibimuteye ariko akamubwira ko atari ngombwa gusobanura byinshi.

Ngo uwamukuyeho yaramusubije ati 'Ntabwo ari ngombwa ko tubisobanura ku rubuga ariko dusanze ari ngombwa ko ataguma kuri uru rubuga kubera uburyo amaze kugaragara muri sosiyete, ibintu arimo ari kurwanamo na Leta. Tubonye ibyiza ko twatandukana na we.'

Abdul Rashid avuga ko byamuteye amatsiko akajya gukurikirana ibiganiro bya Abdul Rashid na we agatungurwa kubera ibiganiro yagiye atangaza kuri YouTube.

Ngo yahise agaruka ku rubuga avuga ko nubwo Abdul Rashid ari mu buyobe ariko abantu bashobora kumwegera bakamugira inama agasaba uwamukuyeho kumugarura ubundi amatsinda atatu yose ya Islam ari muri urwo rubuga akamugira inama.

Avuga ko ubwo bariho bategura igihe cyo kumugira Inama ari bwo bwacyeye bamuta muri yombi ku buryo yicuza kuba yarafunzwe atabanje kumugira inama.

Ati 'Naravuze nti icya mbere nicuza ni uko ntabimenye mbere, nk'umuntu wari uri kuri uru rubuga, nubwo afite ikibazo akarengera akavuga ibyo atari kuvuga, ariko ni mwene wacu.'

Abdul Rashid avuga ko n'iyo mugenzi wabo Abdul Rashid yaba ashaka kugaragaza akarengane yagiriwe kugira ngo arenganurwa, ariko ko hari inzira ziboneye yagombaga kubinyuzamo.

Ati 'Hari ibintu numvise koko yakarekaramye nabonye ahantu ataha numva koko yaragombaga kurekarama ariko neza, iyo ugiye kurekarama ibintu nabi birangira ubaye umunyacyaha. Yagombaga kubwira neza Umujyi wa Kigali…'

Yaboneyeho kugira icyo asaba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwamutaye muri yombi, ati 'Baramutse bamuhaye andi mahirwe ya kabiri bakamuduha nk'itsinda rya WhatsApp twamugira inama, kandi mwaba muduhaye ikintu gikomeye.'

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nabonye-ahantu-Rashid-ataha-numva-koko-yaragombaga-kurekarama-Umu-Islam-aratakambira-RIB-kurekura-Rashid

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)