NABU yatangije ikoranabuhanga rifasha abana gukunda gusoma kuri Internet #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo buryo bushya bufasha abana gusoma (online) butuma byorohera abana kumenya gushaka ibitabo bakunze no kubisoma bidasabye ko hagira ubibafasha, bakabyikorera bikabaremamo umuco wo gukunda gusoma.

Ubwo buryo bushya (App) ntibufasha abana gusa ngo bakunde gusoma gusa, ahubwo bufasha n'abakuze kumenya gusoma mu Cyongereza.

Aganira na KT Press, Umuyobozi wa NABU yagaragaje ko mu mpera za 2021, bafite intego yo kuba bagera kuri Miliyoni imwe y'abantu basoma bakoresheje ubwo buryo bushya bwo gusoma ‘Online'.

Amos Furaha, Umuyobozi wa NABU (Global Users) yagize ati “Ubu buryo bushya buzadufasha kumenya umubare w'abasoma ibyo twandika, binadufashe kumenya aho dukwiye kongera ubukangurambaga. Intego ni ukugera ku bantu Miliyoni imwe basoma bakoresheje ubu buryo bitarenze umwaka wa 2021”.

Isomero rya NABU (The NABU library), ubu risomeraho abantu bagera 1000, ngo hakaba hariho inkuru z'abana ziri mu ndimi zitandukanye harimo izanditse mu Kinyarwanda, Kiswahili, ‘Creole' no mu Cyongereza.

Ibyo bitabo by'abana biri mu ndimi zitandukanye, ubu ngo biboneka kuri Google Playstore ndetse no kuri iOS app store.

NABU ni Umuryango utegamiye muri Leta kandi udaharanira inyungu, ukaba ufite intego yo gukemura ibibazo bijyanye no gusoma, ukora ku buryo buri mwana ashobora kubona uko asoma no kugaragaza ubushobozi bwose yifitemo.

NABU yatangiye gukorera ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2015, itumiwe n'Umuryango wa ‘Imbuto Foundation', ariko yatangiye ku mugaragaro ku itariki 15 Ugushyingo 2021 muri Kigali Convention Centre.

NABU kandi inasohora ibitabo by'abana mu ndimi zitandukanye, ikaba yarahawe igihembo cyo guteza imbere ikoranabuhanga rifasha abantu kugera ku bitabo no gukundisha abana gusoma mu rurimi gakondo rwabo.




source : https://ift.tt/3lahI4o
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)