Nahuje ababyeyi banjye bari bamaze imyaka 20 batandukanye - Ngarambe François-Xavier #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ngarambe François-Xavier
Ngarambe François-Xavier

Ngarambe ati: “Ni byo pe, mba numva ndi mu mwana umwana na we andimo, nkumva ndanezerewe kuko akenshi igihe ndi kumwe n'abana numva ndi mu ijuru, hafi y'Imana, mbese numva ndi hafi ya jyewe ubwanjye. Rero guhura n'umwana no kumuririmba bituma mba jyewe. Igihe rero uri wowe urisanzura”.

Kimwe mu bintu biranga Ngarambe François-Xavier umubonye amaso ku maso, ni imvi z'uruyenzi cyane abantu bakunze kwibazaho kubera ko ugereranyije n'imyaka afite ubona ko zaje akiri muto. Kugira imvi akiri muto ariko ngo ntibyigeze bimubangamira na rimwe.

Ngarambe ati: “Imvi zanjye zaje hagati y'imyaka 25 na 30, kandi ntizigeze zimbangamira na buhoro kuko uwankunze yankunze nzifite, urukundo rwacu rukurana na zo kugeza magingo aya.”

Ngarambe yavukiye muri Zaire (RDC) mu 1962 muri Kivu y'Amajyaruguru ariko yaje kugarukana n'ababyeyi be mu Rwanda mu 1964, ku myaka 10 asubira muri Zaire muri Kivu y'Amajyepfo ajyanye na nyina wari umaze gutandukana na se.

Yavutse ari ikinege, ashakana na Yvonne Solange Kagoyire, mu bana bafitanye harimo Ngarambe Rwiru Nganzo na we w'umuhanzi nka se.

Reba ikiganiro uyu muhungu we yagiranye na KT Radio




source : https://ift.tt/3oBig4b
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)