Umukinnyi wa filme Uwamwezi Nadege wamamaye nka Nana ukina muri filime y'uruhererekane ya City Maid urimo kwitegura ubukwe bwe mu minsi ya vuba yahishuye impamvu yakunze uyu musore witwa Pazzo bagiye gukora ubukwe ndetse bamaze igihe bakundana.
Mu kiganiro Nana yagiranye na Chita Magic kuri Youtube yavuze ko impamvu yakunze uyu musore w'umudiaspora ari uko aruta abandi basore bose uyu mukobwa yamenye.
Yagize ati:'impamvu mukunda ni uko abaruta bose'.
Yakomeje avuga ko arimo gukunda indirimbo ya Marina na Masamba intore yitwa urugo ruhire.
Bivugwa ko ubukwe bwa Nana n'uyu musore buteganyijwe mu mpera z'Ukuboza ,tariki 29. Aho Bushobora kuzabera mu gihugu cy'u Bubiligi ariho n'umukunzi we aba.
Source : https://yegob.rw/nana-wo-muri-city-maid-ahishuye-icyo-yakundiye-fiancee-weumudiaspora-aramwegukanye/