Ndagijimana Juvenal, umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ndagijimana Juvenal umwuzukuru wa Rukara rwa bishingwe akaba yari anamenyerewe mu mbyino gakondo
Ndagijimana Juvenal umwuzukuru wa Rukara rwa bishingwe akaba yari anamenyerewe mu mbyino gakondo

Amakuru y'urupfu rw'uwo mugabo wari utuye mu Kagari ka Kidakama mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, amenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021, ubwo abantu bahererekanyaga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ku rupfu rwe.

Umwe mu bari baturanye na Ndagijima, yabwiye Kigali Today ko ngo yaba yazize uburwayi yari amaranye iminsi mike.

Yagize ati “Ni byo koko Ndagijimana yitabye Imana. Birashoboka ko yaba yapfuye mu masaha ya nijoro kuko ejo numvaga abantu bavuga ko amerewe nabi cyane. Yari amaze iminsi arwaye”.

Ndagijimana yari azwi cyane mu mbyino gakondo, mu matorero atandukanye harimo n'itorero ry'igihugu (Urukerereza). Abo mu Ntara y'Amajyaruguru, by'umwihariko mu Turere twa Musanze na Burera, bamumenye cyane mu itorero yari yarashinze, ribyina imbyino gakondo, risusurutsa ibirori byaberaga hirya no hino.

Rukara rwa Bishingwe Ndagijimana Juvenal akomokaho, yamenyekanye mu mateka y'u Rwanda ubwo yicaga umuzungu Rupias bakundaga kwita Rugigana, amwiciye mu Gahunga k'Abarashi, ahagana mu mwaka w'1912, ku bwo kutumvikana hagati y'abo bombi, bitewe n'uko ubwo uwo muzungu yageraga muri ako gace, yigize umucamanza agashaka no kunyaga amasambu y'abitwaga Abarashi Rukara rwa Bishingwe akomokamo.

Andi makuru ku rupfu rwa Ndagijimana, Kigali today iracyayakurikirana.




source : https://ift.tt/3qwjGiX
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)