UBUSANZWE umukono w'abaganga uragorana rwose, ntabwo abarwayi bashobora gusoma ibyo bandikiwe kandi bifite akamaro ku buzima bwabo. Uyu mukono kandi ntabwo wandikwa n'umwe, ahubwo abaganga hafi ya bose niko bandika.
Bivugwa ko kuba abaganga bakira abarwayi benshi buri mwanya kandi basabwa gukoresha imbaraga nyinshi kandi vuba kugira ngo bagere ku batangiye mbere, abaganga bandika vuba vuba kugira ngo barangize bajye no ku bandi barwayi. Ibi bituma bandika ibidasomeka neza bitewe n'uko baba banditse bihuta mu rwego rwo kugira vuba no kumenya gukoresha neza igihe.
Abaganga bandika vuba bakarangiza abarwayi bose bafite. Mu gihe cyo gusoma ibyo umurwayi wandikiwe, aba asabwa kureba inzobere mu gusoma ubundi akamusobanurira. Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko abaganga bakora ibi kugira ngo abarwayi badapfa gusoma ibintu byose banditse.
Nanone kandi birashoboka ko umuganga ashobora kuba yanditse neza rwose. Abaganga basabwa gusobanurira abarwayi ibijyanye n'imiti babahaye kuko nabo baba bazi neza ko umurwayi usanzwe atapfa gusoma umukono wabo.
Source : https://yegob.rw/ngiyi-impamvu-abaganga-bandikira-abarwayi-umukono-udasomeka/