Icyakora umwaka urirenze nta kanunu k’aho ibyo bikorwa bigeze, nyamara byari byitezwe ko imirimo yo kuyubaka yakabaye yaratangiye.
Amakuru IGIHE yamenye yemeza ko imirimo yo kubaka iyi gare yadindijwe n’abaturage banze ingurane bahawe, bityo bakaba barahawe umwanya wo gukora igenagaciro ryabo, mbere y’uko bariganiraho n’ubuyobozi kugira ngo bagire igiciro bemeranya.
Ibikorwa biteganyijwe kwimurwa ahazubakwa gare ni iby’abaturage 12 bifite agaciro karenga miliyari 1,3 Frw.
Ku ikubitiro, igenagaciro rya mbere ryasize abaturage batandatu bemeye igiciro bahawe, bituma bimuka nta mananiza. Icyakora abandi batandatu basigaye banze kwimuka, bavuga ko agaciro kahawe umutungo wabo ari gato.
Ibi byatumye hakorwa igenagaciro rya kabiri, risiga abandi baturage batatu bemeye igiciro bahawe, barimuka, uretse ko hasigaye abandi batatu, bakomeje gutsimbarara bavuga ko umutungo wabo urengeje agaciro wabariwe.
Aba bahawe uburenganzira bwo gukoresha igenagaciro ryabo, ari naho ibikorwa bigeze magingo aya kuko iri genagaciro ryamaze gukorwa. Nyuma yaryo, inzego zose zirebwa n’iki kibazo zizicarana zigirane ibiganiro, kugira ngo hemezwe igiciro gihuriweho.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo, Ruhamyambuga Olivier, yavuze ko imirimo yo kubaka iyi gare izatangira muri Mutarama umwaka utaha.
Ati “iyi Gare izatangira kubakwa muri Mutarama umwaka utaha, abaturage basigaye nabo amagenagaciro yabo yararangiye igisigaye ni inama n’ibiganiro bizatuma bemera guhabwa ingurane uyu mushinga ugatangira byihuse.”
Yasobanuye ko abaturage binangiye nibakomeza kwanga ingurane, “haziyambazwa amategeko kuko bigomba kurangira n’ukwezi k’Ukuboza.”
Imirimo yo kubaka iyi gare izatwara miliyari 8 Frw, mu gihe ibikorwa byo kwimura abaturage bimaze gutwara arenga miliyari 1 Frw, byitezwe ko ashobora kwiyongeraho arenga miliyoni 300 Frw zizahabwa abaturage bataremera ingurane. Iyi mirimo izakorwa n’Ikigo cya Jali Investment Ltd.
source : https://ift.tt/3l025MQ