Ni inde wo kubazwa amakosa yo guha abana inzo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo bavuga ibitaramo icyakabaye gihita cyumvikana byihuse ni ukwidagadura, kwishima no kuryoherwa n'ubuzima kandi ni na ko bigenda. Icyakora ibi binaba ku kiguzi cy'ejo hazaza h'igihugu. Niba ujya witabira ibirori, byinshi mu bigiye kugarukwaho muri iyi nkuru nawe ujya ubibona. Wenda ntubyitaho. Ibitaramo byinshi biba mu Rwanda usanga byatewe inkunga n'inganda z'inzoga bikanyuzwa mu binyobwa byazo

Umunyamakuru wa INYARWANDA yakurikiranye ibitaramo bibiri bikomeye byabereye muri Kigali mu mpera z'icyumweru gishize ari byo 'Movember Fest' cyabereye kuri Canal Olympia ku Irebero na '10 Years of Bruce Melodie' cyabereye muri Kigali Arena.

Uretse kuba ibi bitaramo byombi bihuriye ku ngingo yo kuba byaritabiriwe, binahuriye ku kuba umubare munini w'ababyitabiriye barankweye inzoga ku kigero gishimishije ku nganda zizikora. Umunyamakuru yakurikiranye ibi bitaramo byombi ashaka kumenya uko bigenda ngo usange umwana utarageza imyaka 18 ari kunywa inzoga.

Ubusanzwe hari ibwiriza isi yose igenderaho ribuza abana batarageza imyaka y'ubukure kugurishwa, guhabwa no kunywa ibisindisha. Imyaka igenda itandukana, gusa iyo ibihugu byinshi harimo n'u Rwanda bihuriraho ni 18.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iri bwiriza, iyo inganda zimaze gukora inzoga zibyandika ku byapa byomekwa ku icupa ariko nanone iyo hari ibikorwa by'imenyekanishabucuruzi iyi ngingo ni imwe mu zigarukwaho hibutswa ko bibujijwe kugurisha inzoga umwana uri munsi y'imyaka 18.

N'ubwo ari ko bimeze, siko buri gihe biba bimeze. Dufatiye urugero ku bitaramo bibiri twavuze hejuru, iri bwiriza ryarirengagijwe, ikibazo gisigara ari ukwibaza "Ninde wo kubazwa amakosa cyangwa uburangare nk'ubu buba bwabaye"?. Hari ku isaha ya saa 18:40 ubwo nageraga ahabereye igitaramo cya Movember Fest, narabutswe agakundi k'abana b'abakobwa batandatu bari ku ruhande bitaruye abandi bafite amacupa y'inzoga.

Ukimara kubona abo bana byari guhita bikorohera kubona ko ari bato mu kigero cy'imyaka. Narabegereye ndababaza nti "Ko muri hano se mutari gukurikira igitaramo?" Basubirije icyarimwe bati "Kureba igitaramo biri ku mwanya wa kabiri mu byatuzanye hano, icya mbere ni ukunywa inzoga.'

Nahise mbaza umwe nti 'ubu ufite nk'imyaka ingahe', yasubije agira ati "Ushinzwe imyaka y'abaje hano?". Nabonye bisa nk'ibigiye kutanyorohera kugera ku nkuru yanjye. Mbwira uwitwa Jessica (izina ryahinduwe) nti zana izindi nzoga twinywere.

Namuhaye inoti ya bitanu (5,000 Frw) azana Mutzing. Byansabye kugerageza nsomaho n'ubwo ubusanzwe ntajya nsomaho. Haciye akanya naje kongera mbaza uwitwa Lilian (izina ryahinduwe) nti "ariko ubu ufite nk'imyaka ingahe?" Yakuyeyo agasakoshi ke anyereka irangamuntu ye.

Uyu Lilian byagaragaraga ka manyinya kamaze kumugeramo yafashe agashakoshi ke anyereka irangamuntu ye. Ku itariki ya 23 Gicurasi 2023, ni bwo Lilian azaba yujuje imyaka 18 bisobanuye ko atari akwiye kuba ari mu mubare w'abanyarwanda bagurishwa inzoga mu mwaka wa 2021. Nuza kubara neza uraza gusanga ko Lilian agurishwa akanywa inzoga afite imyaka 16 y'amavuko.

Nabaguriye inzoga kugira ngo menye neza niba muri bo harimo abana nk'uko nabikekaga. Nasanze harimo ufite 16, nsanga ni umukoro ku bacuruza inzoga n'inzego za leta bireba. Nashatse uko mva muri ako gakunda k'abo bana mu buryo bwihuse. 

Negereye aho bagurishiriza inzoga. Iyo ugura inzoga mu gitaramo nta kindi bakubaza uretse amafaranga. Iyo uyabahaye ku kigero icyo ari cyo cyose cy'imyaka yawe baraguha ukica icyaka uretse ko hari n'abakomeza kunywa kandi mu bigaragara icyaka cyashize. Ahangaha ibwiriza ryo kunywa mu rugero rikomeza kuba umugani!

Ntabwo natinze aho kuko nari maze kubona ko amafaranga ariyo y'ibanze ku nganda zenga zikanacuruza ibisindisha, andi mabwiriza yose ni inyandiko. Gusa na none akenshi iri bwirizwa ryicwa n'abazuruza inzoga kuko inganda ziba zarakoze ibishoboka zikandika amatangazo zikayandika no ku macupa zikagaragaza abatemerewe kunywa inzoga.

Ku munsi wakurikiyeho!

Ku wa Gatandatu muri Kigali Arena hari hakubise huzuye, hahuriye uruvungazoka rw'abakunda ibirori, baje kwizihizanya na Bruce Melodie imyaka 10 amaze abafasha kwishima biciye mu miziki ye. Ni abantu b'ingeri zose bitabiriye kuva ku mukuru kugera ku muto. Kwa Bruce Melodie hari higanjeyo imwe mu nzoga zengerwa hano mu Rwanda, ni yo yari iyoboye izindi uwo mugoroba.

Nongeye kurabukwa akana k'agahungu gacigatiye ibirahure bibiri by'inzoga ndamwegera mubaza uko yitwa ati nitwa Prince (izina ryahinduwe). Nti 'ese ubu izi nzoga urazimara'. Ati 'none se urasha kungurira izindi?' Nti 'yego ariko ngwino twinjirane twicarane ndaza kukugurira nyuma'.

Ninjiranye na Prince byamutwaye iminota 11 ngo abe ari kwiranguza bya birahure. Prince yiga ku ishuri rimwe riri i Gikondo ugendeye ku byo naganiriye nawe. Ni umwana w'umuhanga ariko ufite inzozi zo kuzaba umuhanzi cyangwa se umusirikare. Nabajije Prince nti 'Ese wumva uzagera kuri izo nzozi unywa inzoga ukiri umwana?.'

Prince yandebye nabi ambwira ko atari umwana ngo afite imyaka 17. Namusabye ko tujya kugura akandi kantu ko kunywa ariko akananyereka irangamuntu ye. Nagira ngo menye neza niba koko imyaka yambwiye ariyo afite. Akiyinyereka, nasanze Prince yaravutse kuya 01 Nzeri 2004.

Kuko nari maze gusanga afite imyaka itamwemerera kugurishwa inzoga, narisubiye sinamugurira akandi nk'uko nari bamusezeranyije, ahubwo namuhaye 2,000Frw musaba ko yagenda akagura ikinyobwa kidasindisha akagaruka tugakurikira igitaramo.

Mu nzira twerekeza aho njye na Prince twari tugiye kugura icyo kunywa nahuye n'umukobwa tuziranye aransuhuza, Prince ahita ambwira ngo 'Ariko Tonton uziranye n'ibyana biceka.' Aha Prince yashakaga kuvuga ko nziranye n'abakobwa beza. Yabivuze mu buryo bw'imvugo z'urubyiruko zigezweho. 

Twageze aho batangira ibyo kunywa, mpugira mu kuganira na wa mukobwa twari duhuye, ndebye aho bagurishiriza ibinyobwa by'amoko atandukanye aho Prince yari ari mbona bafashe igikombe bamusukira inzoga akomeza kunywa. Nasanze nta kindi kitabwaho ni amafaranga ku kigero cy'imyaka yose inzoga baraziguha.

Haramutse hari uwabazwa iri kosa, ntabwo yaba ari aba bana banywa inzoga ku kigero cy'imyaka itemewe. Iri kosa ni uruhurirane rw'amakosa akorwa n'ababyeyi, inganda zikora inzoga, abantu bacuruza inzoga, abategura ibitaramo, abantu bakuru babyitabira, hakiyongeraho inzego bwite za Leta cyane cyane Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango.

Itegeko No 71/2018 rigaragaza ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atatu ariko kitageze ku mezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi ijana ariko atarenze ibihumbi magana abiri.

Mu nkuru dukesha Imvaho Nshya yanditswe mu 2019, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda John Bosco Kabera, yatangaje ko ba nyiri utubari mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu gihugu hose bamenyeshejwe itegeko ribuza abantu guha abana inzoga ndetse no kubakoresha indi mirimo yo mu tubari. Ati 'Polisi y'u Rwanda ikomeje kongera imbaraga mu guhagarika icyo gikorwa cyangiza ahazaza h'abana b'u Rwanda, ndetse ufashwe anywesha umwana ibisindisha akurikiranwa n'amategeko.'

Ejo hazaza h'umuryango Nyarwanda hari mu kaga niba inzoga zigurishwa abana bakiri bato kandi bakazinywa mu kigero bigaragara ko atari gito.


Ni inde wo kubazwa iri kosa rikorwa buri wese arebera, aho abana banywa inzoga ku karubanda?



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111349/ni-inde-wo-kubazwa-amakosa-yo-guha-abana-inzoga-mu-bitaramo-111349.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)