Umwaka wa 2021 uragana ku musozo kuko hasigaye ukwezi kumwe n'iminsi itarenze icumi. Umwaka uba wararanzwe n'ibintu byinshi bitandukanye yaba ibyiza cyangwa se ibibi. Mu Rwanda byumwihariko habaye ibintu byinshi bitandukanye kuva umwaka watangira ahanini byaranzwe n'icyorezo cya Covid-19.
Kimwe mubyaranze umwaka wa 2021 nikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga bitewe nuko imirimo kenshi yabaga yarahagaze bitewe n'ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19, bigatuma abantu babona umwanya wo kuzikoresha ndetse zikabafasha no kutagira irungu.
Uko abantu bamara umwanya kumbuga nkoranyambaga niko baba bohererezanya ibintu bitandukanye biba bigenzweho bigatuma bikwirakwira vuba, urugero twatanga akaba ari igihe imyanzuro y'inama y'abaminisitiri iba isohotse abantu bakihutira kuyikwirakwiza. Ninako hagiye hakwirakwira amagambo amwe namwe akagenda akundwa kandi agakoreshwa hafi mu Rwanda hose.
Radio Rwanda ibinyujije kurubuga rwa Facebook, yabajije abakunzi bayo ijambo bumva ryararanze umwaka wa 2021 mu Rwanda. Unyujije amaso mubisubizo byatanzwe uhita ubonako harimo amagambo agenda agarukwaho cyane bivuzeko ariyo yakunzwe kurusha andi.
Twabatoranyirije amagambo 10 aza imbere muyaranze andi muruyu mwaka wa 2021.
- Guma Murugo
- Covid-19
- Nta gikwe
- Hahiye, hadashya se
- Nta myaka 100
- Agapfukamunwa
- Safari Nyubaha
- Amavubi
- Inyogo ye
- Sofia (Sofiya) cg camera co mumuhanda.
Source : https://yegob.rw/ni-irihe-jambo-ryaranze-umwaka-wa-2021-mu-rwanda-reba-iryo-benshi-bahurijeho/