Zebedayo Family igizwe n'abaririmbyi bakomoka kuri nyakwigendera Claude Rugirira Zebedayo wari umuririmbyi ukomeye. Iri tsinda ryatangijwe n'abana 6 ba Zebedayo, rikomeza kwaguka nyuma y'uko bongeyemo abakwe, abakazana, abuzukuru n'inshuti. Zebedayo Family ibarizwamo abaririmbyi bavukana b'ibyamamare mu muziki wa Gospel Diane Nyirashimwe (Diane Zebedayo) wamamaye muri Healing Worship Team na True Promises Ministry, Tresor Ndayishimiye washinze True Promises Ministry, Richard Zebedayo umunyempano utanga icyizere cy'eho heza mu muziki, n'abandi.
Zebedayo Family ubwo bari kumwe na Diane i Kanombe mbere y'uko yerekeza muri Amerika
Kuri ubu Zebedayo Family bafite indirimbo nshya bise 'Tuvubire imvura' yasohokanye n'amashusho yayo, bakaba barayiririmbanye na Diane mbere y'uko ajya muri Amerika. Tresor Ndayishimiye umwe mu bagize iri tsinda, yabwiye InyaRwanda.com ko kuririmbana na Diane iyi ndirimbo mbere y'uko ajya muri Amerika byabashimishije cyane kuko ari nk'urwibutso bazahora bamwibukiraho. Yavuze ko muri iyi ndirimbo yabo nshya, baba binginga Imana ngo itange umugisha w'ububyutse ku Itorero rya Kristo, itange imvura y'umugisha ku miryango yabo no ku banyarwanda bose kandi barusheho kwegera Imana.Â
Yagize ati "Imvura ijya ifatwa nk'ikimenyetso cy'umugisha kuko ku bahinzi iyo nta mvura ihari ni ukuvuga ngo ntibahinga, ntabwo babasha kweza, ibintu byabo akenshi iyo bahinze birarumba, umusaruro ukaba mucye, abantu bakicwa n'inzara n'amapfa. Ubusobanuro bw'imvura muri iyi ndirimbo ni uko turi mu murimo w'Imana udusaba gukora cyangwa guhinga. Guhinga ni mu buryo bwo gukora dukorera ijuru, rero muri uru rugendo hakenewe imvura y'umugisha cyangwa imvura y'ububyutse, imvura nk'ikimenyetso cy'abantu bari mu murimo nyakuri".
Twabonaga abantu benshi bahugiye muri gahunda nyinshi zituma badakora umurimo bari mu mbaraga, turavuga tuti reka dusenge isengesho ryo kuvuga ngo tuvubire imvura, hahandi umuntu ageze imbaraga nke zo mu buryo bw'umwuka, Imana imuvubire yo kumuhembura kugira ngo asubire mu mbaraga. Urabona twavuze uduhemburire igihugu, igihugu cyacu nyine kimenye Imana, ko ariyo mugenga wa byose, gihembukire kuba kizi ko Imana ariyo ishobora byose". Bumvikana kandi basabira imiryango yabo n'abanyarwanda bose muri rusange, kugira ngo abana babo bakurire mu nzira y'Agakiza.
InyaRwanda.com yabajije Tresor Ndayishimiye icyo yavuga ku kuba bashyize hanze indirimbo wavuga ko ari iya nyuma baririmbanye na Diane akiri mu Rwanda aho bagiye kujya baririmba batari kumwe, na we akawukomereza muri Amerika atari kumwe nabo, adusubiza ko kuri bo ari urwibutso abasigiye. Yagize ati: "Bisobanuye ko twashatse kuyikoraba nawe kugira ngo izabe urwibutso ko agiye kugenda twakoranye indirimbo. Kandi tunamusezeranya ko tuzakomeza gukorana nawe n'aho agiye".Â
Bamwe mu bagize Zebedayo Family y'abaririmbyi bafite impano idashidikanwaho
Ku bijyanye no kuba muri iyi ndirimbo harimo abantu batabarizwa mu muryango wabo wa Zebedayo, uyu mugabo uzahora ashimira umurimo ukomeye yakoze wo gutangiza itsinda rya True Promises Ministry riri mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda, yavuze ko basanze ari byiza kwifatanya n'inshuti zabo kuko ntacyo bakwishoboza badafite abandi. Yavuze ko basanzwe bakorana bakaba ari n'urugingo rumwe. Ati "Bariya twaririmbanye dusanzwe dukorana kuko turi urugingo rumwe rwuzuzanya kandi ntacyo twakwishoboza tudafite abandi. Zebedayo ntabwo yihagije ku buryo twakwishoboza tudafite abandi".Â
Muri iyi ndirimbo yabo nshya 'Tuvubire imvura', Diane usigaye utuye muri Amerika hamwe n'umugabo we n'imfura yabo Keza hari aho atera agira ati "Tuvubire imvura mu mitima yacu duhembuke, tuvubire imvura mu miryango yacu duhembuke, tuvubire imvura mu gihugu cyacu duhembuke". Bagenzi we bamwakira baririmba bati "Mana yacu ni wowe dukeneye uduhembure, abana bacu ni wowe bakeneye ubahembure. Tuzirikane ni wowe dukeneye mu byacu byose. Imitima yacu turayiguhaye uyihembure, imiryango yacu turayiguhaye uyihembure, igihugu cyacu turakiguhaye ugihembure".
Tariki 18/11/2021 ni bwo Diane yahagurutse i Kigali yerekeje muri Amerika asanzeyo umugabo we Mpore Eric. Yakiranywe urugwiro n'umugabo we n'inshuti z'umuryango ndetse n'abakristo baho by'umwuhariko abo muri Zion Temple Dallas, Texas aho azajya akorera umurimo w'Imana. Hashize iminsi 4 Diane ashyize kuri Instagram ifoto yafatiwe muri Amerika aho yari kumwe n'umugabo we n'imfura yabo Keza, munsi yayo akaba yaranditseho amagambo agaragaza ko yishimye ndetse ko yiteguye kwamamaza Yesu mu mahanga. Aragira ati "Uwiteka ni mwiza pe, Uwiteka yangiriye neza, nanjye nzahora mvuga ineza ye nature mu mahanga ko ari Umwami".
Diane hamwe n'umuryango weÂ
Zebedayo Family bashyize hanze indirimbo nshya bise 'Tuvubire imvura'
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'TUVUBIRE IMVURA' YA ZEBEDAYO FAMILY