Niba ushaka kurenga icyo gikombe urimo, gumana ukwizera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gute wanyura mu bigeragezo kandi ugashikama mu kwizera? Nubwo tudakunda ibigeragezo kandi twahitamo kubitera umugongo, ariko ikibabaje cyangwa ku bwamahirwe, Imana ishobora gukoresha ibigeragezo ku bantu bayo ku bw'inyungu runaka.

Mu busanzwe ibigeragezo bishobora kuva ahantu hatatu: Kuri Satani, Ku miterere yawe, no Ku Mana. Aha turagaruka ku bigeragezo Imana ishobora kwemera ko ducamo. Kimwe mu bintu bigoye ku byerekeye ibigeragezo, ni ukutiyumvisha iherezo rya byo cyangwa kumenya ko igihe cyagenwe uzabicamo bikarangira. Aha igikenewe cyane ni ugushingira ku bushake bw'Imana no kwizera ko ari yo izabikunyuzamo.

Ibigeragezo byatoranijwe n'Imana

Ikintu kigaragara ni uko dukunda ihumure kandi dushaka ubuzima bworoshye, ariko iyo dusoma Bibiliya, ntaho tubona Imana yasezeranyije n'umwe muri twe ubuzima bworoshye!

Mu gitabo cya Yakobo, Imana idusaba kugira umunezero wuzuye mu gihe duhuye n'ibigeragezo by'ubwoko bwose kuko aribwo kwizera kwacu kuba kurimo kugeragezwa. Kubera iyo mpamvu, Imana ikoresha ibigeragezo kugira ngo idukuze mu kwizera kandi iduhindura kumera nka Yesu Kristo bityo duhishurirwe Imana mu rwego rwo hejuru.

Niba rero tutarigeze tunyura mu bigeragezo ntituzigera dukura kandi hari imigisha myinshi Uwiteka ashaka kuduha binyuze muri byo, nyamara nitubikwepa ibyo ntituzigera tubihabwa!

Mu bigeragezo tunyuramo, dukeneye kwiga gusenga nk'uko Yesu yabigenje mu busitani bwa Getsemani, muri Matayo igice cya 26, umurongo wa 39: Hagira hati" Data, niba bishoboka, reka iki gikombe kinkurweho; nyamara, ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka!"

Ibigeragezo kandi burya biratweza. Umwami Imana arashaka gukoresha ibigeragezo byacu kugira ngo adufashe kwezwa, kumwizera tukamwishingikirizaho kugira ngo tugire ibyiringiro byuzuye. Ku bw'ibyo, dukeneye kwatura ibyaha byacu, kubireka, no guhungira mu maboko ya Kristo Yesu.

Kwirukira kuri Kristo bikubiyemo gutekereza ku bice nk'Abafilipi igice cya 4, umurongo wa 4-9, gusenga, gushimira Imana, gutekereza icyiza n'ukuri, kandi ntutekereze ngo bizagenda bite, ahubwo utekereza ku waremye ubuzima kandi uhora adukomeze.

Izuba rizarasa nyuma y'umwijima

Mu gihe cy'umuyaga, dukeneye gutabaza Uwiteka Imana kandi tukizera ko azatunyuza muri icyo gikombe dukiranutse. Dukeneye gutunga ibyiringiro nyabyo. Ibyiringiro bishobora guterwa inkunga no gukura, kuko Imana dukorera ntihinduka nk'uko yari imeze mu gihe yagendanaga n'Abisiraheli mu butayu imyaka 40, igihe umwana w'uruhinja wa Dawidi yapfaga, igihe Pawulo yarohamaga mu bwato, igihe Sitefano yaterwaga amabuye agapfa, ni ko natwe izaturengera.

Byose Imana ibikorera kubw'icyubahiro cyayo n'ibyiza itugambiriyeho

Imana yari kumwe n'abo bose mu gihe cyabo kandi izatugirira neza. Ntabwo tuzi ibisubizo byanyuma uko bizaba bimeze, icyakora tuziranye n'uzabitanga. Kubera iyo mpamvu, dushobora kubona ubutwari no guhumurizwa mu mirongo nko mu Baroma igice cya 8, umurongo wa 28: "Kandi tuzi ko Imana itera ibintu byose gukorera hamwe ku bw'ibyiza ku bakunda Imana, kubahamagariwe bikurikije umugambi wayo."

Mu gihe duca mu bigeragezo byose, menya ko tutari twenyine. Imana itunyuza mu bigeragezo kugira ngo tumere nka Kristo Yesu. kandi ntibishobora kuba ibyo 'dushaka.' Isengesho ryanjye ni uko igihe dusubije amaso inyuma muri kano kanya, nta kindi uretse guhimbaza Imana ku bikorwa byiza yadukoreye bizava mu kanwa kacu; dushima uko yatunyujije muri kiriya kigeragezo.

Reka ibigeragezo bitwongerera gusobanukirwa Imana uwo iri we. Dukorera Imana ikomeye kandi nziza itazigera idutererana mu bigeragezo byose tunyuramo. Reka icyubahiro cyose kibe icy' Imana iteka ryose, Amena!

Source: Christian Today

Daniel@agakiza. org



Source : https://agakiza.org/Niba-ushaka-kurenga-icyo-gikombe-urimo-gumana-ukwizera.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)