Nk'uko amakuru ataremezwa ariko yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga abitangaza, byibuze abana 20 bapfiriye mu muriro ku ishuri ryo muri Niger.
Bivugwa ko ibi bintu biteye ubwoba byabereye mu mujyi wa Maradi ku wa mbere.
Amashusho yafatiwe kuri iri shuri,yagaragaje abantu bakuru n'abana bateraniye ahabereye iyi nkongi y'umuriro, aho umwotsi wagaragaraga uva hasi.
Amakuru ataremezwa yavuze ko umuriro watwitse ishuri ry'incuke.
Aya mahano yabaye nyuma y'amezi make inkongi y'umuriro yibasiye irindi shuri riri mu nkengero z'umurwa mukuru wa Niger, Niamey, ihitana abana 20.
Abanyeshuri bari bitabiriye amasomo ubwo uyu muriro wadukaga ndetse umuyobozi w'iryo shuri yavuze ko ari "impanuka".
Nyuma y'ibi byago, Ihuriro ry'igihugu ry'abarimu bo muri Niger ryasohoye itangazo risaba ko amasomo yo mu nzu z'ibyatsi arangira.
Uyu muryango wagize uti: "Ni ngombwa ko guhera ubu, abayobozi bahagarika amasomo yo mu nzu z'ibyatsi."
Umugabo waburiye umuhungu we w'imyaka itandatu muri uwo muriro yabwiye BBC ko leta ikwiriye kubaka amashuri atekanye.
Yagize ati: "Ntitugashyire byose mu maboko y'Imana, ntitugashyire byose mu maboko ya leta.
"Twabuze abana 20 mu gice cy'isegonda - tugomba gusaba leta ikumva ko amasomo yo mu nzu z'ibyatsi atagomba kubaho ahantu hose mu gihugu."