Nigeria: Igorofa rigeretse inshuro 22 ryagwiriye abakozi basaga 100 baryubakaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Nijeriya igorofa ryagwiriye abantu bagera ku 100 baryubakaga mu murwa mukuru w'ubucuruzi Lagos.

Abakozi b'inzego zubutabazi baraye ijoro bagerageza gutaburura abaheze munsi y'amatafari na sima kuva iri gorofa riherereye mu karere k'abifite ahitwa Ikoyi rihirimye ku munsi w'ejo. Kugeza ubu habonetse umurambo umwe n'inkomere eshatu.

Hafi y'ahasenyutse, abasirikare bakomeje gusubiza inyuma imbaga y'abazaga mu bikorwa byo gutabara.

Abenegihugu benshi barakaye cyane ndetse bateraniye aho hantu nyuma gato yo gusenyuka benshi barira kandi bavuga ko bababajwe n'umuvuduko muke w'ibikorwa by'ubutabazi.

Komiseri wa polisi muri Leta ya Lagos, Hakeem Olusegun Odumosu, yavuze ko hakiri kare kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe ubutabazi muri Leta ya Lagos, Femi Oke-Osanyintolu ati: "Abakozi benshi bafatiwe mu bikuta byaguye."

Wisdom John w'imyaka 28, umubumbyi w'amatafari, yavuze ko yarokotse kuko yari munsi y'igorofa yo hasi igihe inyubako yagwaga gusa ngo yahakuye udukomere duto

Ababibonye babwiye ibiro ntaramakuru by'Abongereza (Reuters) ko abakozi bagera ku 100 bari ku kazi iyo nzu ihirima.

Umukozi ushinzwe ubwubatsi Eric Tetteh yavuze ko we na murumuna we bashoboye gutoroka.

Ariko yagereranije ko abantu barenga 100 bari imbere muri iyo nyubako yabagwiriye bose

Abandi bubatsi bane bo kuri icyo kibanza bavuze ko bagenzi babo benshi bari imbere igihe inyubako yasenyuka.

Peter Ajagbe, ufite imyaka 26, umwe mu bakozi baho yagize ati: "Abantu nka 40 bari imbere,nabonye imirambo 10 kuko nazamutse."

"Umwe mu bo twakoranye yapfuye."

Taiwo Sule, ufite imyaka 21, undi mukozi, yavuze ko yabonye imirambo itanu hejuru y'inyubako yaguye, aho yagerageje kubafasha kurokoka.

Ubutegetsi bw'Umujyi wa Lagos bwatangaje ko iyo gorofa yari ifite amazu 22 agerekeranye ikaba yubakwaga mu rwego rwo gutanga amacumbi ahendutse ku batuye muri ako karere k'umujyi. Ntibiramenyekana niba andi mazu ari hafi yayo yangiritse.

Amazu akunze guhirima muri Nijeriya kubera amategeko arebana n'iby'ubwubatsi adakurikizwa uko bikwiriye cyangwa ngo hakorwe igenzurwa ku buziranenge.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/nigeria-igorofa-rigeretse-inshuro-22-ryagwiriye-abakozi-basaga-100-baryubakaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)