Niyonzima Olivier Sefu yahagaritswe mu Mavubi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, ryatangaje ko ryahagaritse Niyonzima Olivier Sefu kugeza igihe kitazwi, aho ashinjwa kugira imyitwarire idahwitse.

Kugeza ubu Ferwafa ntiyigeze itangaza izo mpamvu zidahwitse Niyonzima Olivier Sefu ashinjwa, gusa akaba ari we watsinze igitego rukumbi ku munsi w'ejo Amavubi yatsinze Kenya, aho batsinzwe ibitego 2-1.

FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko NIYONZIMA Olivier ahagaritswe igihe kitazwi "undetermined" mu Ikipe y'Igihugu kubera imyitwarire idahwitse.

Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu @AmavubiStars pic.twitter.com/AEghmGRLDW

— Rwanda FA (@FERWAFA) November 16, 2021

Umunyamabanga mukuru w'umusigire Iraguha David yatangaje ko impamvu yatumye Niyonzima Olivier Sefu ari uko yataye ikipe akajya kunywa inzoga ndetse bakaba banamubuze kugeza ubu mbere y'uko ikipe igaruka mu Rwanda

Yagize ati "Umukinnyi witwa Niyonzima Olivier ubwo yajyaga mu kabari, abayobozi bamwegereye baramubuza arabyanga arabasuzugura, uwo mwanya yamaze aho byaje kurangira banamubuze"

Sefu ni we watsinze igitego kimwe Amavubi yatsinze Kenya
Sefu ni we watsinze igitego kimwe Amavubi yatsinze Kenya




source : https://ift.tt/3wOnf5g
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)