Tariki 16/11/2021 ni bwo ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ko ryahagaritse mu Mavubi Niyonzima Olivier Sefu, azira imyitwarire mibi yamuranze nyuma y'umukino wahuje Amavubi na Kenya tariki 15/11/2021.
-
- Niyonzima Olivier Sefu ni we wari watsinze igitego Amavubi yatsinze Kenya ubwo batsindwaga 2-1
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Sefu yaje kwandikirwa Ferwafa asaba imbabazi abanyarwanda ndetse anemera amakosa yakoze yatumye ahagarikwa mu ikipe y'igihugu, anatangaza ko iyi myitwarire yamuranze itazongera kumugaragaraho.
Ibaruwa ya Niyonzima Olivier Sefu
“Muyobozi, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo nsabe imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n'abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n'Ikipe y'Igihugu ya Kenya.”
“Mu by'ukuri muyobozi, ubwo twari muri Kenya, nagaragaje imyitwarire itari myiza ihabanye n'indangagaciro tugenderaho mu Ikipe y'Igihugu, ndenga ku mabwiriza twari twahawe n'abari batuyoboye ndetse binamviramo guhabwa ibihano.”
“Nsabye imbabazi Abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi, nkaba niteguye gukorera igihugu cyanjye nk'uko byari bisanzwe.”
source : https://ift.tt/3FSy7Cw