Nta kintu kibarimo ni ibyuka gusa-Gen Kabarebe avuga ku bigamba kuzatera u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku banyamuryango b’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) n’abawuhozemo bibumbiye muri GAERG, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 na 18 iyo Miryango imaze itangijwe. Ni umuhango wabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena.

AERG ni Umuryango uhuriza hamwe abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, naho GAERG ihuriyemo abahoze muri uwo Muryango basoje amashuri.

Gen Kabarebe yabanje kubashimira ubutwari bagaragagaje mu myaka iyo Miryango imaze, ubwo biyemezaga kurenga ku bikomere batewe n’amateka bakemera kubaka igihugu.

Ati “Bagaragaje urwego rushimishije rwo kubaka Igihugu.”

Yagaragaje ko nubwo Abatutsi benshi bishwe muri Jenoside hagasigara bake, abasigaye bakoze byinshi bigamije guteza imbere igihugu no kongera kubaho.

Yagarutse ku basirikari b’Inkotanyi bari ibihumbi 19.000 nyamara bakabasha guhagarika Jenoside mu mezi atatu, mu rugamba bahanganiyemo n’aba Habyarimana bari 50.000, wongeyeho n’ibihumbi 30 by’Interahamwe n’abandi bo mu nzego zitandukanye.

Yavuze ko kuba barabashije guhagarika Jenoside byaturutse ku bwitange. Ati "FPR yakoze byinshi ariko nta bwitange buragaragara nk’ubwo guhagarika Jenoside [yakorewe Abatutsi mu 1994].”

Yabwiye abari muri iyo Miryango biganjemo urubyiruko ko ubwitange, gukorera igihugu no gukorera kuri gahunda ari byo byonyine byahesha agaciro “abacu bazize Jenoside n’abasirikari bamennye amaraso barwanira Igihugu”.

Yaburiye abigamba gutera u Rwanda

Mu ijambo rye kandi Gen Kabarebe yakomoje ku bigamba ko bazatera u Rwanda bagahirika ubutegetsi.

Yavuze ko nubwo ari benshi nta bushobozi bafite bwo kubikora cyane ko nabo ubwabo batumvikana.

Ati “Ibyo mwumva ngo abanzi ni benshi, bose ubateranyije ni ubusa. Nta kintu kibarimo ni ibyuka gusa.”

“Mumbwire niba barigeze bicara hamwe ngo bizihize imyaka bamaze barwanya Igihugu [nk’uku mwicaye]. Ubashyize muri iki cyumba ugasohoka wasanga bose bicanye.”

Yashimangiye ko imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’Igihugu nka FDLR na FLN ya Paul Rusesabagina itabibasha “usibye kumva ngo barahari gusa”.

Yatanze urugero rw’uko bahora basubiranamo bya hato na hato kubera ingingo badahurizaho.

Nka FDLR yacitsemo ibice mu 2016 maze abari ku ruhande rwa Gen Irategeka Wilson batangiza CNRD-Ubwiyunge.

Nyuma yaho CNRD yihuje na RRM ya Nsabimana Callixte (Sankara) ndetse na PDR-Ihumure ya Paul Rusesabagina, bashinga Impuzamashyaka bise MRCD ifite umutwe wa gisirikare wa FLN.

FLN yagabye ibitero mu bihe bitandukanye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda bihitana n’ubuzima bw’Inzirakarengane.

Amakuru avuga ko Gen Irategeka yishwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, naho Rusesabagina Paul na Sankara bari i Mageragere nyuma yo kugubwa gitumo bakagezwa mu butabera, bagakatirwa imyaka 25 na 20 y’igifungo.

Hari abandi bakomeje gusiga ubuyobozi bw’u Rwanda isura mbi mu mahanga bavuga ko bazaza kubukuraho barimo na Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu 1994. Gen Kabarebe yavuze ko “Ibyo bakora byose ari icyuka gusa ntacyo bizageraho.”

Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe,yashimye ubutwari bwaranze ababa muri AERG na GAERG mu myaka bamaze bahuje imbaraga



source : https://ift.tt/3EPYpok
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)