Ntibikiri ugukekeranya, Ben Rutabana yarishwe, ndetse n'ikiriyo cyarabaye. Urupfu rwe ku gahanga ka Kayumba Nyamwasa n'agatsiko ke #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka ibiri Ben Rutabana aburiwe irengero ariko ntihagire amakuru avuga ko afunze, yihishe se cyangwa yapfuye, ubu noneho nta gushidikanya, Ntakwigendera, wari Umuyoboke ukomeye w'umutwe w'iterabwoba wa RNC yarishwe, ndetse abo mu muryango we bamaze kurenzaho agataka.

Mu kiriyo cyabaye ku cyumweru gishize, tariki 07 Ugushyingo hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho rya'Zoom', abavandimwe n'inshuti za Ben Rutabana bahishuye ko yishwe ku kagambane ka Kayumba Nyamwasa babanaga muri RNC, na muramu wa Nyamwasa witwa Frank Ntwari. Mushiki wa Ben Rutabana, Adeline Rwigara Mukangemanyi, we yanavuze ko mbere y'uko musaza we ashimutirwa muri Uganda, yari yaramubwiye kenshi ko Kayumba Nyamwasa na Frank Ntwari bashobora kuzamwica, ngo kuko atemeraga uburiganya n'ubushobozi buke bayoborana RNC.

Icyakora ngo we ntiyemeraga ko bagera aho kwica Rutabana, ngo kuko yumvaga igihango umuryango we wagiranye na Kayumba Nyamwasa kitatuma abakorera ubugome nk'ubwo.

Ntabwo ari Mukangemanyi gusa washinje Nyamwasa na Ntwari urupfu rwa musaza we, kuko hari n'abandi bahoze ari abayoboke ba RNC nka Benoit Umuhoza, wavugiye muri icyo kiriyo ko Kayumba Nyamwasa n'abamushyigikiye ari abicanyi ruharwa, ngo kuko bamaze kwambura ubuzima abanenga imikorere ye benshi, barimo na Ben Rutabana.

Tariki ya 08 Ugushyingo 2019, nibwo Ben Rutabana yashimutiwe muri Uganda, aho ngo yari agiye kugenzura ibikorwa bya RNC, byo gutegura intambara ku Rwanda. Aho muri Uganda ntacyo yikangaga, kuko Perezida Yoweri Museveni n'urwego rw'ubutasi rw' icyo gihugu, CMI, bari basanzwe ari abafatanyabikorwa.

Icyizere cyaje kuraza amasinde ariko,kuko Abel Kandiho uyobora CMI yamunyujije iy'ubusamo, amunyuza mu nzira itazatuma agaruka ukundi. Inkoramaraso ihorana inkota mu ntoki.

Nyuma y'inkuru yo kuburirwa irengero kwa Rutabana, kugeza n'uyu munsi hari benshi bari bakibwira ko ashobora kuba abitse ahantu, umunsi umwe akazagaragazwa hagamijwe kwerekana ko Kayumba Nyamwasa, Kaguta Museveni, Abel Kandiho na Frank Ntwari bashinjwe ibinyoma, nyamara amagambo ashize ivuga, ku mazina ya Ben Rutabana kuva ubu ushatse wakongeraho'nyakwigendera'.

Icyo umuntu yakwibaza muri ibi byose ariko, ni ukuntu Rutabana yari azi neza ko Kayumba Nyamwasa n'agatsiko ke bamugera amajanja, agakomeza gukorana nabo. Yari azi neza ko atari we wa mbere azaba yishe, ariko akomeza kuba igikoresho cye. Urutonde rw'abo yahitanye rumaze kuba rurerure

Uretse Ben Rutabana, hari kandi Abdou Nur Nsanzamahoro, Gabriel Kanyangusho, Petronile Mukarugwiza bitaga'Mama Bonheur', Seif Bamporiki, Casmir Nkurunziza, n'abandi bazize kwamagana ubujura bwa Nyamwasa muri RNC. Ni ya matwi arimo urupfu atumva ikengeri (Ihoni). Nta gitangaje ariko, kuko uretse no kugambanira ibyihebe nkawe, n'u Rwanda yararugambaniye atitaye ku kuba rwaramubyaye, rukamugira ibyo yabaye byose. Ajye yibuka gusa ko igihango gisama!!

The post Ntibikiri ugukekeranya, Ben Rutabana yarishwe, ndetse n'ikiriyo cyarabaye. Urupfu rwe ku gahanga ka Kayumba Nyamwasa n'agatsiko ke appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ntibikiri-ugukekeranya-ben-rutabana-yarishwe-ndetse-nikiriyo-cyarabaye-urupfu-rwe-ku-gahanga-ka-kayumba-nyamwasa-nagatsiko-ke/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ntibikiri-ugukekeranya-ben-rutabana-yarishwe-ndetse-nikiriyo-cyarabaye-urupfu-rwe-ku-gahanga-ka-kayumba-nyamwasa-nagatsiko-ke

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)