Ntibisanzwe , Nyirantezimana yahuye n' uruva gusenya nyuma y' uko akubiswe inkoni nyinshi cyane akekwaho kwanduza abana 30 SIDA. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa w' imyaka 25 y' amavuko yahuye n' uruva gusenya nyuma y' uko ahondaguwe n' abaturage bo mu Karere ka Kisoro mu gihugu cya Uganda bamuziza gusambana n' abana bagera kuri 30 , akabatera SIDA.

Uyu mukobwa witwa Nyirantezimana Dinah biravugwa ko akomoka mu Murenge wa Nyange w'Akarere ka Musanze mu Rwanda asanzwe akorera uburaya mu gace kitwa Russia muri Kisoro.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yatabawe n'abapolisi nyuma yuko abaturage bari bakomeje kumuhondagura bamuziza kwanduza abana SIDA.

Umubyeyi umwe utuye muri aka karere ngo yamenye ko Nyirantezimana yaryamanye n'umwana we w'imyaka 15 y'amavuko, maze ajya kumusuzumisha kwa muganga, asanga yaranduye SIDA.

Nk'uko Chimpreports yabitangaje, uyu mubyeyi yahise abimenyesha abaturage, bafata amabuye n'inkoni badukira Nyirantezimana, baramukubita bamugira intere, ariko aza gutabarwa n'abapolisi.

Ubwo yakubitwaga, Nyirantezimana yemeye icyaha, avuga ko yasambanye n'abana benshi, abajijwe umubare, asubiza 30.

Amakuru avuga ko Nyirubwite yemera ko yananduye SIDA.Nyuma yo gutabarwa, uyu mukobwa acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi muri Kisoro.Kugeza magingo aya, ntibizwi niba azagezwa imbere y'ubutabera.



Source : https://impanuro.rw/2021/11/09/ntibisanzwe-nyirantezimana-yahuye-n-uruva-gusenya-nyuma-y-uko-akubiswe-inkoni-nyinshi-cyane-akekwaho-kwanduza-abana-30-sida/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)