Nuwumuremyi wayoboraga Musanze ntiyagarutse mu Bajyanama batowe mu Majyaruguru (Urutonde) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abajyanama rusange batowe i Musanze
Abajyanama rusange batowe i Musanze

Ahabereye iki gikorwa cy'amatora mu Karere ka Musanze, abakandida 42 ku myanya y'Abajyanama rusange b'Akarere, babanje kwiyamamariza imbere y'inteko itora, igizwe n'abantu 305 muri 332 bari bateganyijwe gutora.

Abajyanama rusange batowe uko ari 8 muri aka Karere, ni abiyongera ku bajyanama 5 baherukaga gutorwa muri 30% mu cyiciro cy'abagore, na cyo cyari cyarabanjirijwe n'abajyanama batowe 4 mu byiciro byihariye birimo uhagarariye Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, uhagarariye Inama y'Igihugu y'Abagore, uhagarariye Inama y'Igihugu y'Abafite ubumuga n'uhagarariye Urugaga rw'Abikorera.

Abatowe umunani ni abuzuza umubare w'Abajyanama b'Akarere uko ari 17.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, bagaruka ku cyo biteze ku batorerwa ubujyanama bw'Akarere, bashimangiye ko hari ibikorwa byinshi bakeneye ko bazabagezaho ibyo badashoboye bakabikorera ubuvugizi kugira ngo bikemuke.

Umwe mu bavuganye na Kigali Today amaze gutora yagize ati: "Icyo twiteze ku bajyanama b'Akarere, ni ukwakira ibyifuzo byacu nk'abaturage, no kubishyira mu ngiro, kugira ngo tugere ku iterambere ry'igihugu twifuza".

Undi muturage, avuga ko hakenewe Abajyanama bagomba kurangwa n'ubunyangamugayo biteguye kubatumikira, kugira ngo umuturage agere ku iterambere.

Yagize ati: "Iterambere ry'umuturage ntiryashoboka mu gihe adafite ibikorwa remezo bihagije. Yaba amazi meza, imihanda, amashanyarazi, n'ibindi bitandukanye, ibyo byose tubikeneye kugira ngo bitubere imbarutso yo kubaho twumva dutekanye kandi dufite imibereho myiza. Ibyo biri muri byinshi dukeneye ko aba bajyanama twitoreye bazadukemurira".

Yongera ati: "Dukeneye inyangamugayo Kandi zitubereye, ziteguye kwihutisha bimwe mu bikorwa birimo imihanda itarakorwa, ibitaro bitarubakwa bya Ruhengeri, hari ibigo by'amashuri bigikenewe kongerwa ngo abana bacu babone aho kwigira. Ikindi ni ukwita ku bikorwa remezo byegereye ahakorerwa ubukerarugendo, kugira ngo abanyamahanga bahasura basange hameze neza".

Abatorewe kuba abajyanama rusange b'Akarere ka Musanze ni Andrew Rucyahanampuhwe, Abayisenga Emile, Ramuri Janvier, Gasirabo Athanase, Kamanzi Axelle, Gasana Vedaste, Safari Djumapili, Ndayambaje Michel.

Iki gikorwa cyo gutora Abajyanama rusange b'Akarere cyanabereye mu Karere ka Burera. Inteko itora igizwe n'abantu 320 ni bo batoye mu gihe hari hateganyijwe abatora 358.

Abakandida uko ari 44 batowe ni bo biyamamarije kuba Abajyanama rusange b'ako Karere.

Kimwe no mu Karere ka Gakenke na ho igikorwa cyo gutora Abajyanama rusange b'abakarere, hiyamamaje abakandida 43 batowe n'inteko itora igizwe n'abantu 409.

Mu turere twose tugize Intara y'Amajyaruguru abatorwa buzuza umubare w'Abajyanama rusange 17 muri buri Karere, bikaba biteganyijwe ko aribo bazavamo abagize Komite Nyobozi y'Akarere ndetse n'abagize Bureau ya Njyanama ya buri Karere mu matora ateganyijwe kuwa gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021.




source : https://ift.tt/3oDggIH
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)