-
- Uruzitiro rwari kuri valley dam ya Akayange rwakuweho kugira ngo babone uko bayikandagizamo inka
Babisabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021, mu nama yahuje Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba n'aborozi bo mu Kagari ka Ndama.
Asura iyi valley dam, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yiboneye ko isigaye ikandagizwamo inka kubera guca uruzitiro rwayo rwari rukozwe mu gatimba.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana avuga ko idamu ya Rwabiharamba n'iya Akayange zose ziri mu Kagari ka Ndama aborozi bazikandagizamo amatungo yabo, igikorwa afata nko kwigomeka kuri gahunda za Leta.
Uretse aborozi bakandagizamo inka zigatamo amase ku mazi akoreshwa n'indi mirimo ngo hari n'abaturage bayameseramo imyambaro.
Avuga ko ibi bikorwa byose bituma amazi ashobora kuzagera igihe akabura ndetse n'idamu ubwayo igasiba ntizongere kuyafata.
Ati “Ibyo bakora ni ibikorwa bigayitse kandi birenze urugomo kandi bigize icyaha cyo kwangiza ibikorwa remezo gihanwa n'amategeko.”
Avuga ko by'umwihariko ku idamu ya Akayange aborozi baciye agatimba n'ibyuma byari bigize uruzitiro rwayo kugira ngo babashe kuyikandagiza.
-
- Basabwe kongera ibibumbiro inka zinyweraho kugira ngo zidasubira mu idamu
Avuga ko baganiriye n'abashinzwe kubungabunga iyo damu kandi bamwe muri bo bazabazwa iyangirizwa ry'ibikorwa remezo biyigize.
Avuga ko mu nama bagiranye n'aborozi bakoresha idamu ya Akayange bihaye ukwezi kumwe kuba basubijeho uruzitiro rwayo, bateguye aho bamesera n'aho abaturage bavomera amazi yo gukoresha mu ngo zabo.
Agira ati “Abandi bose twabashyize hamwe mu nama tubereka ibyo bikorwa bakoze binyuranyije n'amategeko twiha ukwezi kumwe gusa ko baza kongera kuba basubijeho ibikorwa byari bihari ndetse no gutegura ahantu bamesera n'ahavomerwa bitabaye ngombwa kujya mu idamu.”
Ikindi ni uko aborozi basabwe gutunganya ibibumbiro by'inka zinyweramo bitagikora byaba ngombwa bikanongerwa kugira ngo hatazagira izisubira mu idamu.
Abayobozi mu nzego z'ibanze uhereye ku munyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge basabwe gukurikirana ko iyo myanzuro ishyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse.
Umuturage witwa Nkwaya Assaf avuga ko kwangirika kwa damu bahawe kwatewe n'uburangare bw'abaturage ku buryo n'uruzitiro rwari rwashyizweho rwasenywe n'abarobyi abandi barebera.
Agira ati “Ubundi bayaduhereza barayazitiraga, kwangirika kwayo byatewe n'abaturage batabihaye agaciro, kenshi abantu bazaga bashaka amafi mu madamu, bagaca ubutimba n'inka zikabona inzira zikajya mu mazi.”
Avuga ko bagiye gushyiraho komite z'abantu bashinzwe kubungabunga amadamu kugira atazakama ejo bakabura kuko kenshi ari yo bakoresha.
-
- Hari haratewe ubwatsi ku nkengero za valley dam kugira ngo amazi atazajya ayangiza igasibama
Umuyobozi wa damu ya Akayange Nyakarundi John avuga ko kugira ngo damu yangirike byatewe n'uburangare bwabaye abantu bagasenya uruzitiro kubera ko umuzamu wahoze ayirinda yakuweho kubera kubura amafaranga yo kumuhemba.
Avuga ko bagiye gushaka umukozi usubizaho urwo ruzitiro, agasana ibibumbiro byangiritse.
Na we yemera ko bigayitse kubona bangiza ibikorwa remezo begerezwa nyamara ari bo bifitiye akamaro.
Ati “Biragayitse kubona ibikorwa remezo twahawe ari twe dusubira inyuma tukabyangiza ari na yo mpamvu twiyemeje kubisubiza uko byari biri.”
Idamu ya Akayange yashyikirijwe abaturage ku wa 31 Ukwakira 2015, mu muganda usoza uko kwezi wahabereye ahaterwaga ubwatsi ku mucungiro wayo.
Ni damu yubatswe ku gaciro ka miliyoni 400 z'amafaranga y'u Rwanda.
source : https://ift.tt/3mzH8t5