Nyagatare: Ikibuga cy'umupira cya Matimba cyazamukiyeho abakinnyi bakomeye ubu cyahinduwe isoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intara y'Iburasirazuba ni imwe mu Ntara zigize Igihugu zifite amakipe menshi akina umupira w'amaguru aho nibura buri karere kaba gafite ikipe cyangwa ikomoka muri ako karere mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri. Akarere ka Nyagatare by'umwihariko ubu gafite amakipe akina mu cyiciro cya kabiri mu bagabo aho usanga nibura abakinnyi b'aya makipe baba baravuye mu mirenge igize aka Karere.

Umurenge wa Matimba ni umwe mu mirenge igize aka karere ukaba waragiye ugaburira igihugu impano zitandukanye muri siporo zose cyane cyane mu mupira w'amaguru ndetse na Basketball. Izo mpano inyinshi zazamukiye ku kibuga cy'umupira cy'Umurenge wa Matimba cyifashishwaga n'ibigo by'amashuri yisumbuye bine bigikikije ari byo GS Matimba, Cleverland Technical School, Teachers Training College (TTC), na Kagitumba High School.

Icyo kibuga cyari inzira yafashaga abakinnyi kwigaragaza no kwidagadura ubu kimaze igihe kirekire cyarashyizwemo isoko rusange rihuza imirenge ya Matimba, Rwimiyaga na Musheri. Urubyiruko n'abanyeshuri biga mu bigo b'amashuri byakoreshaga iki kibuga ruvuga ko iyo amasaha ya siporo ageze bashaka ibindi bakora kuko ikibuga cyose kirimo ibibanza (byubakiye) by'abacuruzi barema iri soko ku wa Gatandatu.

Umunyamakuru wa Kigali Today ubwo yasuraga iki kibuga yasanze koko icyitwa ikibuga cyarabaye amateka ndetse n'urubyiruko yabonye hafi aho rumubwira ko nta mahirwe babona bafite yo kuzongera guconga umupira nk'uko byahoze.

Umwe muri urwo rubyiruko utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Sha iby'umupira twarabyibagiwe kuko duheruka gukina neza muri za 2017, hambere twagiye kumva twumva Gitifu w'Umurenge ngo yimuriyemo isoko ubwo se hari ikindi ushaka? Ubu cyakoze abana basigaye bikinira Basketball gusa nabwo ni ikibuga cyo kwa Padiri dukoresha.”

Umunyamakuru wa Kigali Today yifuje kumva icyo Umurenge wa Matimba ubivugaho maze avugana n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu Murenge bwana Akwasibwe Eric, maze amubwira ko impamvu ikibuga bagishyizemo isoko ari ukubera Covid-19.

Ati “Ni byo isoko rya Matimba ubu twaryimuriye mu kibuga cy'umupira cya Matimba kubera ibihe turimo byo kwirinda Covid-19. Twasanze aho ryari risanzwe ribera hari ubucucike duhitamo kuba turyimuriye mu kibuga cy'umupira kugira ngo habemo guhana intera ku bacuruzi n'abaguzi bagana iri soko gusa kuko Covid-19 isa n'aho irimo kugenza make ndetse n'abanyeshuri bakaba baragarutse barimo kwiga, turateganya gusubiza isoko aho ryahoze.”

Abajijwe ku kuba ikibuga kimaze igihe kirekire cyarangiritse na mbere y'umwaduko wa Covid-19 ndetse n'aho isoko rigiriyemo kikaba cyararushijeho kwangirika, uyu muyobozi yavuze ko hari umuganda uteganyijwe kuzakorwa n'abaturage ndetse byanakunda bakanitabaza ibigo by'amashuri bagatunganya iby'ibanze mu gihe umushinga wo kugitunganya neza utaratangira.

Ati “Bidatinze isoko turarisubiza aho ryahoze maze hamwe n'abaturage dukore umuganda wo kugitunganya yewe dushobora no kuzifashisha ibi bigo by'amashuri kugirango tube dukoze iby'ibanze kuko kigomba no gukorwa ku rwego rugezweho.”

Bamwe mu bakinnyi bazamukiye kuri iki kibuga barimo nka:

- Kaneza Augustin (Gasogi United)

- Kategaya Elia (APR FC Intare, Rwanda National Team U17)

- Shema Frank (Sunrise)

- Kavatiri Dani (Rwamagana)

- Shema Eric (Espoir)

Kategaya Elia ubwo yari mu ikipe y
Kategaya Elia ubwo yari mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 (ni umwe mu bakiniye kuri kiriya kibuga cyahinduwe isoko)
Kaneza Augustin (ufite umupira) na we yakiniye ku kibuga cya Matimba
Kaneza Augustin (ufite umupira) na we yakiniye ku kibuga cya Matimba




source : https://ift.tt/31bAnFI
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)