Nyagatare: Inkuba yakubise inka 12 n'intama 2 z'umuturage birapfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 30 Ugushyingo 2021,mu masaha ya mbere ya saa sita, mu Karere ka Nyagatare haguye imvura irimo inkuba ikubita inka 12 n'intama 2 z'umwe mu baturage wo mu Mudugudu wa Rubira mu Kagari ka Rutungu mu Murenge wa Rwimiyaga,zihita zipfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimiyaga, Gatunge Sam, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko izi nka zakubiswe n'inkuba nyuma y'imvura nyinshi yaguye muri uyu Murenge ariko itagize ibindi bintu yangiza.

Ati 'Ni inka z'umuturage witwa Ruzindana Sam, imvura yaguye zugama munsi y'igiti, yakubise inka 11 n'indi imwe hafi aho zihita ziba 12, uretse inka yanakubise intama ebyiri zose zihita zipfa.'

Uyu muyobozi yavuze ko uretse izi nka n'intama nta kindi iyi mvura yangije, yavuze ko nk'ubuyobozi kuwa Gatatu bazarebera hamwe icyakorwa mu gushumbusha uyu mworozi, asaba abaturage kwitwararika muri iki gihe hari kugwa imvura irimo inkuba.

Ati 'Abaturage turabasaba kutugama munsi y'igiti mu gihe hari kugwa imvura, turabasaba kutitaba telefoni no kwirinda gukora ku bintu by'ibyuma kandi bakanazirika inzu zabo neza.'

Uyu muyobozi yavuze ko uyu muturage inkuba yiciye inka, asigaranye izindi nka 20.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyagatare-inkuba-yakubise-inka-12-n-intama-2-z-umuturage-birapfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)