Nyagatare: Uwabyaye impanga eshatu arasaba ubufasha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyiracumi acishamo agaseka n
Nyiracumi acishamo agaseka n'ubwo afite ibibazo byo kurera abana be

Uyu mubyeyi yabyaye ku wa 20 Ukwakira 2021 abana batatu, abahungu babiri n'umukobwa umwe mu bitaro bya Nyagatare.

Avuga ko atuye mu nzu bakodesha akaba asanzwe atunzwe no guca inshuro, naho umugabo agakora akazi k'ubufundi na byo atigiye.

Ni imbyaro ya kane uyu mubyeyi abyaye aho ubundi yabyaraga umwana umwe ariko kuri iyi nshuro abyara batatu icyarimwe ku buryo ngo byamuteye ihungabana kubera gutekereza uko azarera abo bana.

Ati “Navuye kwa muganga ndi muzima nta kibazo ariko nkigera hano nagiye muri koma bansubiza kwa muganga. Sinamenya neza impamvu yabinteye ariko narahageze ntekereza uko mbayeho n'uko nzarera abo bana, ibitekerezo biragenda ndahwera.”

Mu minsi amaze iwe mu rugo yarabyaye, umugabo ngo ntahari kuko yagiye gushakisha akazi ku buryo Nyiracumi atunzwe n'abaturanyi bamuzanira ibiribwa ndetse n'ifu y'igikoma.

Avuga ko abonye ubufasha abana be bagakura, yabacira inshuro kuko gukora abishoboye.

Agira ati “Mbonye ubufasha bakigera hejuru, ino aha umuntu akora ibyate akabona ibiryo, urumva twafatanya n'umutware tukabona ibiryo n'ubukode. Ariko nawe urabona ko ntaho naguhishe ntacyo mfite muri iyi nzu na yo nkodesha nabwo urabona ko haguye imvura nyinshi yangwa hejuru.”

Abana be bameze neza ariko ngo guhazwa n
Abana be bameze neza ariko ngo guhazwa n'ibere ni ikibazo kuko ubushobozi bwe butabasha kubona ibyo kunywa byinshi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagatare Ingabire Jenny avuga ko abantu bose bafashwa ari abafite aho amategeko cyangwa amabwiriza abiteganya ahubwo hari igihe habaho gufasha umuntu bitewe n'ibihe yinjiyemo.

Avuga ko kurera no kubonera ibyangombwa abana batatu bavukiye icyarimwe bitoroshye.

Avuga ko nk'ubuyobozi batajya babura uko babigenza kugira ngo bafashe ufite ikibazo kuko n'ubwo nta ngengo y'imari yaba ihari ariko bakwifashisha abaturage.

Ingabire uyobora Umurenge wa Nyagatare avuga ko bagiye kumusura kugira ngo bamenye neza imibereho ye nyuma bashakishe uko bamufasha by'umwihariko hiyambajwe abaturage baturanye na we.

Ati “N'ubusanzwe ubufasha bukomeye tubukura mu baturage, tuzamusura tuvugane n'abaturage baturanye kandi turizera ko bazamufasha rwose. Tuzareba no muri gahunda iyo yemerewe bitewe n'amabwiriza dufite kuko hari izigenewe abatishoboye ariko zose zifite amabwiriza, iyo azaba amwemerera kujyamo ni yo tuzamufashirizamo kuba umugenerwabikorwa.”

Uyu muyobozi avuga ko yizeye ubufasha bw'abaturage mbere na mbere kuko mu gihe babasha kugira abo bubakira batananirwa gufasha ukeneye ibiribwa.




source : https://ift.tt/3HHOdjR
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)