Nyagatare:Abahinzi b'umuceri barataka igihombo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahinzi b'umuceri bo mu gishanga Cyabayaga giherereye mu murenge wa Rukomo barataka igihombo bavuga ko ibyo bashobora bahinga babigurisha igiciro kikaba Kiri hasi

Ikigo cy'igihugu cy'igishinzwe ubuhinzi n'ubworozi (RAB) kiri gushyira mu bikorwa ubushakatsi ku butaka, binyuze mu mushinga RWASIS ugamije kuzamura umusaruro w'ubuhinzi hifashishijwe amakuru ya nyayo y'ubutaka, RAB irakora ubushakatsi bita cyane ku bihingwa ngandura rugo birimo n'umuceri,
abahinzi b'umuceri mu gishanga Cyabayaga bakoreweho ubushakatsi bahamya ko ifumbire bahawe muri uko gukora ubushakatsi yatumye umusaruro wabo wiyongera kuko mbere umuceri bezaga n'uwo beza ubu butandukanye

Uwitwa Ziripa Tuyishime ati'Mfite inyungu mu musaruro tuzabona kuko ibyana byabyaye by'iyo fumbire yadukorerwagaho ubushakashatsi ukagereranya n'ibyana twari dusanzwe tugira harimo itandukaniro kuko iyo twari dusanzwe dukoresha usanga yarabyaye ibyana bitandatu ntibirenge icyenda ariko ifumbire y'ubwo bushakashatsi byibura ibyara ibyana kuva ku icumbi kugera nko kuri nko kuri cumi n'icyenda'

Mugenzi we Nsengiyumva Ezeckiel avuga ko ifumbire bahawe mugora ubushakashatsi igenda ibaha umusaruro mwiza

Umuhinzi Nsengiyumva avuga ko umusaruro babonye ari mwiza babikesha umushinga RWASIS

Aba bahinzi bemeza ko ibyo bashora bahinga igiciro bahabwa bagurirwa ntaho bihuriye kuko igiciro kiba ari gito, umwaka ushize baguriwe kuri 284frws ku kiro cy'umuceri muremure bakavuga ko bibatera ibihombo kuburyo bikomeje bamwe muri bo bashobora no kubireka gukomeza guhinga

John Kayumba umukozi muri RAB avuga ko umusaruro uzagenda wiyongera ari nako inyungu izagenda yiyongera

Ati'Ku ruhande rw'ubushakashatsi turimo uko umusaruro uzagenda wiyongera niko n'umuhinzi azajya abona inyungu nubwo yagurirwa ku giciro kiri hasi bitewe nuko yejeje byinshi inyungu ikaboneka'

Bariya bahinzi bahinga umuceri ku buso bwa hectare 40, Umushinga Rwanda Soil Information Services (RWASIS) uri gukorere ubushakashatsi mu turere 27 turimo Nyagatare, Gatsibo n'ahandi bibanda cyane ku bihingwa ngandura rugo birimo umuceri,ibirayi,ibigori, ibishyimbo n'ibindi

Theogene NSHIMIYIMANA/NYAGATARE

The post Nyagatare:Abahinzi b'umuceri barataka igihombo appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2021/11/24/nyagatareabahinzi-bumuceri-barataka-igihombo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatareabahinzi-bumuceri-barataka-igihombo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)