Nyakabanda: Imiryango y’abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare yashimiye Leta yakumiriye ‘kwihorera’ - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge mu murenge wa Nyakabanda.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko n‘ubwo bitoroshye kubabarira uwakwiciye abawe, ariko ari ngombwa kugira ngo umutima wawe ubashe kubohoka.

Nshimyumuremyi Daniel utuye muri uyu Murenge mu Akagari ka Munanira 2, yavuze ko we abanye neza n’abamwiciye ababyeyi n’abavandimwe be.

Ati “Ntabwo byoroshye kuvuga ngo umuntu arabana neza n’abamwiciye. Ntabwo byoroshye kuvuga ngo ndongera mbane neza n’abashoreye umuryango mbireba neza, bakagenda bagapfa bagashira. Nta n’umuntu wabyumva nkurikije njyewe ibihe nabayemo.”

Yakomeje agira ati “Ariko uyu munsi wa none, njyewe nkurikije uko abantu bari babanye, ibihe byari bibi. Ariko bitewe na Leta mbi yari iriho niyo yafashije abantu kwica abandi, irabibigisha guhera mu mashuri hasi. Twumvaga ko twakwihorera ariko si ko byagenze.”

Nshimiyumuremyi yakomeje avuga ko bitewe na Leta y’Ubumwe, Abanyarwanda bigishijwe ko kwihorera atari cyo cyubaka Igihugu, ko ahubwo gutanga imbabazi zivuye ku mutima ari cyo cyubaka Igihugu.

Ati “Bitewe na Leta y’Ubumwe yaraje itwigisha ko kubana ari byo bizana Amahoro, ari byo bituma abantu batera imbere. Tubanye neza kuko mbabona nk’abantu. Bamwe ni abafundi banjye mbaha akazi ntatekereza kuba nabagirira nabi. Mbona ari abantu bagenzi banjye kandi nta wishisha undi.”

Yakomeje avuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yafashije Abanyarwanda kwiyumvamo Ubunyarwanda kurusha kwiyumvamo amoko yandi.

Nirere Emeline na we utuye muri uyu Murenge mu Akagari ka Nyakabanda 1, afite umugabo wakatiwe kubera ko yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko abanye neza n’umuryango umugabo we yiciye kandi nta pfunwe bimutera kuko icyaha ari gatozi.

Ati “Abanyarwanda twese dukwiye gushyira hamwe, tukirinda igishobora kutuvangura. Ubuhamya natanga ni uko Umunyarwanda wese agomba kumva ko twese tugomba kubana nk’Abanyarwanda. Ufunzwe akumva afungiwe ibyo yakoze kandi tugomba guharanira kuba Abanyarwanda.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko abanye neza n’abo umugabo yicikiye kandi nta rwikekwe afite kuko uwakoze icyaha ari kugihanirwa.

Ati “Njye mbona nta kibazo mfite nabo. Uwashoboraga kuba yandeba, namwerekaga ko nta kibazo mfite. Tubanye neza kandi turashyingirana, turasangira. Mbese twese twimitse Ubunyarwanda kurusha ibindi byose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence, yavuze ko bishimiye uko Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge kwagenze muri uyu Murenge, avuga ko hari icyo urubyiruko rwungukiye mu biganiro byagiye bitambutswa.

Muri uyu Murenge, hibanzwe ku gufasha urubyiruko kumenya no gusobanukirwa neza amateka, kumenya no gusobanukirwa neza Ndi Umunyarwanda mu mashuri yose agize uyu Murenge.

Uyu muhango wasojwe no guhemba ababaye Indashyikirwa muri gahunda zitandukanye za Leta zikangurira Abanyarwanda Ubumwe n’Ubwiyunge muri uyu Murenge.

Imidugudu igize Umurenge wa Nyakabanda yari yabukereye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence yiihimiye ko urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro ku bwinshi
Inzego zitandukanye zirimo Ingabo zitabiriye uyu munsi wo gusoza ukwezi k'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Nyakabanda
Abitabiriye bagaragaje ko inzira Leta yafashe yo kubanisha neza abanyarwanda nyuma ya Jenoside, ari inzira nziza kandi yatanze umusaruro
Abanyeshuri bo mu Rwunge rw'Amashuri rwa Kabusunzu bari bitabiriye uyu muhango
Abahize abandi mu bukangurambaga bw'Ubumwe n'Ubwiyunge bashimiwe
Nirere ufite umugabo wakatiwe kubera ko yakoze Jenoside ahamya ko abanye neza n'umuryango bahemukiye
Nshimyumuremyi Daniel ahamya ko abanye neza n'abamwiciye umuryango muri Jenoside



source : https://ift.tt/3BWI1QW
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)