Nyamirambo: Umugabo wacucuwe ibihumbi 200 Frw ashaka kugaruza ibyo yibwe ari kurira ayo kwarika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo w’abana bane, yibwe ibikoresho birimo telefoni, televiziyo n’ibihumbi 200 Frw, byose hamwe bifite agaciro karenga ibihumbi 600 Frw.

Ubu bujura bwababaje cyane Habimana warahiye akirenga akavuga ko yifuza kumenya uwahemukiye bene ako kageni, kera kabaye aza kubiganiza umuturanyi we, wamusabye kutajya kure kuko hari uburyo bworoshye bwo kumenya uwo muhemu, ndetse akanabasha kumwaka ibyo yamwibye.

Uyu muturanyi yamubwiye ko agomba kwegera umwe mu bantu bazwi nka ‘Aba-Masai’, kuko bafite ubushobozi bwo kumenya no kumwereka uwamwibye. Aba bantu bazwi cyane mu Mujyi wa Kigali aho bakunze kugaragara bambaye ibishura n’inkweto zizwi zabitiriwe zizwi nka masai, bagakunda kugenda bacuruza ibintu bitandukanye. Ubusanzwe bakomoka mu bwoko bwa Masai buboneka muri Kenya na Tanzania.

Habimana wari wazabiranyijwe n’uburakari acyumva iby’abo bantu bafite ubushobozi bwo kumugaruriza umutungo, yahise anyaruka ajya kubashakira i Gikondo ahazwi nka Juwa Kali, maze koko ahasanga Umu-Masai yatekerereje ibyamubaye undi akamusaba gutuza, akamubwira ko icyo kibazo cyoreshye cyane ndetse kiri buze gukemuka mu kanya nk’ako guhumbya, apfa gusa kuza kwemera kwishyura ibihumbi 200 Frw.

Habimana yateye imibare asanga kwishyura ibihumbi 200 Frw ukagaruza ibihumbi 600 Frw nta gihombo kinini kirimo, niko kwemerera uwo Mu-Masai ko amafaranga yayabona, ndetse ahita yisaka yishyura ibihumbi 100 Frw yari asigaranye kuri konti ya mobile money, arananyaruka yegera inshuti ye ayiguza ibindi bihumbi 100 Frw, ubwo icyo kwishyura kiba kirarangiye.

Uretse amafaranga, uyu Mu-Masai yamusabye kwitwararika mu bundi buryo no kubahiriza imigenzo imwe n’imwe, yisiga imiti yahawe mu buryo yategetswe.

Mu gahinda kenshi yagize ati “Namuhaye ibihumbi 100 Frw nari mfite kuri konti ya mobile money, andi ibihumbi 100 Frw nagiye kuyaguza inshuti yanjye ndayamuha, ndetse nkurikiza ibintu byose yari yambwiye, birimo kwisiga amavuta yari yampaye n’akantu kameze nk’akabuye yari yampaye ngo ngashyire munsi y’ururimi kugira ngo uwanyibye ahite yizana. Byarangiye uwo muntu ataje, ibyo nibwe ndabibura n’amafaranga namuhaye yose agenderamo uko."

Akomeza avuga ko ahangayikishijwe n’uburyo azishyura ibihumbi 100 Frw yagujije, kuko iby’igihombo cye yamaze kubyakira, aboneraho gusaba abantu kujya birinda kwizera ibijyanye n’imbaraga z’ubupfumu n’izindi zishobora kubafasha kugera ku bintu bataruhiye.




source : https://ift.tt/2ZoI3Ea
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)