Nyanza: Abita abana babo amazina abatera ipfunwe bakebuwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babisabwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur, ubwo bari mu mwiherero w’iminsi itatu kugira ngo barebere hamwe uko bahuza imbaraga mu gukumira isambanywa ry’abana no kurwanya ihohoterwa ribera mu ngo.

Hagarutswe ku kibazo cy’abana bitwa amazina y’amagenurano n’ababyeyi babo, bamara gukura akabatera ipfunwe bakajya kuyahinduza.

Pasiteri Ruzibiza yavuze ko umuntu agomba guhabwa agaciro kuva akivuka, bityo avuga ko kwita umwana izina risobanuye ibintu bibi ari ishyano.

Ati “Icya mbere ni uburenganzira bw’umuntu kugira izina, hanyuma rero biba ari ishyano biba ari ikibazo gikomeye kumuha izina ribi, kuko ubundi izina rigira uruhare mu kurema umuntu uwo ari we. Ni ukuvuga ngo uko umuntu yitwa bifite uruhare runini mu kugena imitekerereze ye.”

Yakomeje avuga ko iyo umubyeyi yise umwana izina ribi aba amuhaye umurage wo kuzaba mubi cyangwa wo guhora ahanganye n’ubutumwa iryo zina rimuha.

Ati “Turamagana rero guha umuntu ako kazi ahubwo tukavuga ngo umuntu akivuka muhe izina ryiza, hanyuma ajye yumva yishimiye kuba no gukora icyo iryo zina rimubwira. Ubutumwa buri mu izina bukwiye kuba bwiza kuko bugena imitekerereze n’imigirire y’umuntu.”

Pasiteri Ruzibiza yavuze ko abanyamadini n’amatorero bafite imbaragaza zakoreshwa mu kurwanya ihohoterwa kuko ari abantu bahora batanga ubutumwa kandi abo bigisha babumvira.

Ati “Aba bantu rero bakwiye kugira amakuru ahagije ku bintu bibera mu miryango kugira ngo bajye batanga ubutumwa busubiza ikibazo gihari kuko iyobokamana ridasubiza ikibazo kiri muri rubanda nta gaciro riba rifite.”

Mporanyi Théobald wigeze kuba Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 10, yari yatumiwe gutanga ikiganiro muri uwo mwiherero. Yavuze ko hari amazina atera ba nyirayo ipfunwe, ari yo mpamvu Abanyarwanda bahawe uburenganzira ko abashaka kuyahinduza babikora binyuze mu nzira zemewe.

Ati “Hari amazina mabi y’ipfunwe agaragaza rimwe na rimwe imico ya Kinyarwanda mibi ibiba inzangano, ugasanga izo nzangano ni zo ziturukamo amashyari no kugirirana nabi no kutababarirana. Umuntu akaba yaraguhemukiye ukamusubiriza mu izina wise umwana wawe.”

Yakomeje avuga ko igihe u Rwanda rugezemo atari icy’uko ababyeyi bakorera abana imitwaro yabo babita amazina agaragaza amashyari n’inzangano.

Ati “Ibyo rero Leta y’Ubumwe binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko yatanze umurongo ko ushaka guhindura izina abikora.”

Bamwe mu banyamadini n’amatorero bavuze ko umusanzu basabwe bagiye kuwutanga kuko bizafasha kubaka umuryango nyarwanda mwiza.

Pasiteri Habineza Ignace mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga.

Ati “Icyo tugiye gukora ni ugukomeza kwigisha imiryango cyane cyane abitegura gushinga ingo no kujya batekereza ku gaciro k’izina bita umwana wabo.”

Uwo mwiherero watangiye tariki ya 10 usozwa ku ya 12 Ugushyingo 2021 witabiriwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero mu Karere ka Nyanza bagera kuri 40 hamwe n’abahagarariye izindi nzego zirimo iz’umutekano n’abandi bashinzwe kwita ku bibazo byihariye.

Pasiteri Ruzibiza yavuze ko abanyamadini n’amatorero bafite imbaragaza zakoreshwa mu kurwanya ihohoterwa kuko ari abantu bahora batanga ubutumwa kandi abo bigisha babumvira
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur, yavuze ko umuntu agomba guhabwa agaciro kuva akivuka, bityo kwita umwana izina risobanuye ibintu bibi ari ishyano
Mporanyi Théobald yavuze ko igihe u Rwanda rugezemo atari icy’uko ababyeyi bakorera abana imitwaro yabo babita amazina agaragaza amashyari n’inzangano
Abayobora amadini n’amatorero mu Karere ka Nyanza basabwe kwigisha abayoboke bayo n’abaturage muri rusange kureka umuco mubi wo kwita abana amazina abatera ipfunwe

[email protected]




source : https://ift.tt/3qycTFu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)