Nyanza: Umuhungu akurikiranyweho gukubita nyina - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Nzeri 2021 mu mudugudu wa Ndogo, Akagari ka Bugali, Umurenge wa Ntyazo Akarere ka Nyanza aho yamukubise inkoni nyinshi mu bice bitandukanye by’umubiri agakizwa n’abaje bahuruye ubwo yari atashye.

Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha, avuga ko yabitewe n’ubusinzi no kuba nyina yaramwimye umurima, abisabira imbabazi .

Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 08 Ugushyingo 2021 i saa cyenda z’amanywa.

Ingoro y'ubutabera y'Urukiko rwisumbuye rwa Huye mu karere ka Huye



source : https://ift.tt/3BSg9O1
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)