Nyanza : Yishwe cyangwa yakoze impanuka ?...Urujijo ku mugabo basanze muri ruhurura yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu witwa Munyankindi Paul, umurambo we wabonywe n'umuturage mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021.

Nzamurambaho Jonas wabonye bwa mbere umurambo wa nyakwigendera, yahise amenyesha inzego na zo zahise zihutira kuhagera.

Umurambo Wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Abatuye muri kariya gace gaherereyemo iriya ruhurura, bavuga ko hasanzwe hateye impungenge kuko imbaho zitinze iriya ruhurura ari nke kandi zidakomeye.

Aba baturage bavuga ko binashoboka ko nyakwigendera yakoze impanuka akagwa muri iriya ruhura kubera uburyo itinze agahita ahasiga ubuzima mu gihe hari n'abakeka ko yaba yishwe n'abagizi ba nabi.

Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze buvuga ko hakekwa ko uriya muturage yaguye muri iriya ruhurura nubwo inzego z'iperereza zatangiye kurikora kugira ngo hamenyekane icyateye ruriya rupfu.

Bizimana Egide uyobora Umurenge wa Busasamana, yagize ati 'Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo yazize ariko RIB yatangiye iperereza.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Yishwe-cyangwa-yakoze-impanuka-Urujijo-ku-mugabo-basanze-muri-ruhurura-yapfuye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)