Nyarugenge : Umugabo yakubiswe n'ukodesha mu nzu ye amushinja kumuca inyuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko uriya mugabo uba mu nzu y'ubukode, ashinja nyiri inzu kumuca inyuma akamusambanyirira umugore bitari rimwe cyangwa kabiri.

Ubwo iriya mirwano yabaga, yahoshejwe n'irondo ry'umwuga ndetse n'abaturage baje batabara kuko yamaze igihe kinini hafi isaha yose uriya mugabo ari gukubita mugenzi we ashinja ubushurashuzi yakoreraga ku mugore.

Gusa ngo ruriya mugabo wakubiswe yagiriwe inama yo kujya gutanga ikirego kuri RIB ariko arinangira nyamara akavuga ko uriya mugabo wamukubise yamurenganyije kuko atigeze asambanya umugore we.

Ubwo uyu mugabo yakubitaga uriya ashinja kumusambanyiriza umugore, ngo yagaragazaga umujinya w'umuranduranzuzi aho yahise anatangaza ko atazigera yishyura amafaranga y'ubukode.

Uwakubiswe we ari mu gahinda, aho avuga ko afite ibikomere yatewe n'ibikoresho yajombaguwe n'uriya wamukubise.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyarugenge-Umugabo-yakubiswe-n-ukodesha-mu-nzu-ye-amushinja-kumuca-inyuma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)