Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney. Ingabire kandi yarahiriye inshingano nshya kuri uyu wa 5 Ugushyingo, hamwe n’abandi bayobozi babiri bashya imbere ya Perezida Kagame mu muhango waberere mu Nteko Ishinga Amategeko.
Nyirarukundo Ignatienne yakuwe muri Minaloc nyuma y’imyaka ibiri yari amaze mu nshingano ze yimurirwa mu biro bya Minisitiri w’Intebe aho yagizwe Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z’imibereho myiza y’abaturage.
We na Ingabire yasimbuye bashimiye Perezida Kagame wabagiriye icyizere bagahabwa inshingano nshya.
Ingabire yavuze ko ari amahirwe kuba hari byinshi igihugu kimaze kugeraho, akaba ari umusingi mwiza agiye kubakiraho umusanzu we mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Ingabire yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, umwanya yagiyeho mu Ukwakira 2019 avuye ku mwanya nk’uwo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Mbere y’aho, Ingabire yakoze muri Minaloc ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko inshingano bahawe zikomeye kuko zikora mu mibereho y’abaturage.
Ati “Dushimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uba watugiriye icyizere. Ni icyizere cyakugaruye mu muryango wahozemo; inshingano mwahawe zirakomeye kuko ni izo gutuma umunyarwada amera neza, akagira ubuzima bwiza.”\
source : https://ift.tt/3CUfRHw