-
- KVC ngo igarukanye ibiro bivuza ubuhuha nk'uko byahoze
Mu mwaka wa shampiyona wa 2017-2018 nibwo inkuru y'incamugongo yatashye imitima y'abakunzi ba Volleyball y'u Rwanda, tariki 5 Ugushyingo 2018 ubwo Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda ryatangazaga amakipe azitabira Shampiyona y'u Rwanda y'uwo mukino yatangiye ku wa 10 Ugushyingo 2018, muri ayo makipe ntihagagayemo KVC yari yamaze gusenyuka kubera amikoro make.
Amakuru yizewe agera kuri Kigali today ni uko iyo kipe yamaze kugaruka kandi ikaba yiteguye gukina icyiciro cya mbere uyu mwaka wa 2021-2022 mu Rwanda.
KVC ubusanzwe yagiraga amakipe 2, iy'abagabo n'iy'abagore/abakobwa, nyuma yo gusenyuka kw'iy'abagabo hakomeje iy'abagore dore ko n'umwaka ushize wa shampiyona yasoje iri ku mwanya wa 4.
-
- Kageruka Cedric wavuye muri Christ-roi Ubu ni umukinnyi wa KVC
Amakuru yizewe twakuye mu buyobozi bwa KVC ni uko yamaze kugaruka mu isura nshya dore ko ubu yihuje n'ikipe yahoze ari iya Gatenga yari isanzwe ikina icyiciro cya kabili nyuma ikaza gusenyuka benshi bavuga ko byatewe n'igenda ryuwari Padiri mukuru wa Don Bosco Gatenga, Gatete Innocent, nyuma hakabura uwongera kuyitaho.
KVC yatangiye no gushaka uburyo bwo kongeramo amaraso mashya dore ko yamaze no kwibikaho abakinnyi bakiri bato ariko bafite ahazaza bakuye muri Christ-roi, nka Masabo Bernard na Kageruka Cedric, we wari wanahamagawe mu ikipe y'igihugu iheruka yiteguraga imikino y'igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda.
Nyuma y'aho Minisiteri ya Siporo yemereye Federasiyo ya volleyball mu Rwanda ko amakipe yatangira imyitozo, iyi kipe irimo gukorera imyitozo mu Gatenga ahazwi nko kwa Carlos ikaba izatozwa na Munyandinda Evode.
-
- Masabo Bernard uyu mwaka azaba yambaye umuhondo wa KVC
Ikipe ya KVC yanyuzemo abakinnyi b'ibihanganjye muri uyu mukino mu Rwanda nka Rubayita Cesar, Kangabo Benjamin, Mukunzi Christopher na Nsabimana Eric bita ‘Machine', ubu akaba ari na Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda.
source : https://ift.tt/3bxMO0t