Nyuma yo kwandagazwa na Mali, abafana barifuriza Mashami gusubira ku isuka(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe yombi akiva mu rwambariro Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yabanje gushimira Haruna Niyonzima  amuha umwambaro wanditseho 105 mu rwego rwo kumushimira imikino igera kuri 105 amaze gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi.

Nizeyimana Olivier na Haruna Niyonzima

Umukino watangiye abasore b'amavubi bahererekanya neza ariko bihinduka ku munota wa munani ubwo Salomon Nirisarike yahaye umupira Bizimana Djihad awufunga nabi, rutahizamu Ibrahima Kone wa Mali ahita awufata Djihad aramukurura.

Muri ako kanya umusifuzi  wari uyoboye umukino yahise yereka Bizimana Djihad ikarita itukura asohoka mu kibuga.

Guhera ubwo umukino wahindutse Mali itangira gukina umupira wugarira cyane ikipe y'igihugu Amavubi, izamu ryarimo Mvuyekure Emery ritangira guhura n'ibibazo.

Umukino watangiye kubihira abanyarwanda ubwo ku munota wa 19 Mussa Djenepo yatsinze igitego cya mbere cya Mali maze ku munota wa 20 Ibrahima Kone ahita ashyiramo icya kabiri ku mupira yari yiherewe neza na Mvuyekure Emery.

Mali yakomeje gusatira izamu ry'amavubi aho ku munota wa 88' Mali yaje kubona igitego cya gatatu gitsinzwe na Coulibary kalifa nuko umukino warangiye.

Benshi mu bafana b'amavubi bakomeje kutishimira umutoza mashami Vincent niko ku muha isuka mw'ifoto yabiciye Kuri Twitter.



Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kwandagazwa-na-mali-abafana-barifuriza-mashima-gusubira-ku-isukaamafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)