Nyuma y'ukwezi 1 umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi wongeye kutaba nyabagendwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanda Huye-Nyamagabe wangijwe bikomeye n'imvura nyinshi ari na byo byatumye Polisi isaba abakoreshaga umuhanda wa Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi gukoresha uwa Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.

Polisi y'u Rwanda itangaza ko igice cy'uriya muhanda cyangiritse giherereye mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe.

Abakunze gukoresha uriya muhanda wangiritse, bavuga ko n'ubundi wari warangirikiye ku iteme ry'umugezi wa Nkungu, riri mu rugabano rw' Umurenge wa Kamegeri n'uwa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, gusa imodoka zitaremereye zakomeje kuwukoresha.

Hari habaye hanakozwe umuhanda wo kwifashishwa ku ruhande, mu gihe hagishakishwa uko iki gice cy'umuhanda cyari cyangiritse cyasanwa, ariko noneho amazi y'imvura yaraye iguye yahaciye hose ku buryo imodoka zitari kubasha kuhanyura.

Ubu abagenzi bava i Nyamagabe bari kwambuka n'amaguru, bakajya mu modoka zibategerereje hakuno hanyuma abari mu zo hakuno na bo bakagenda mu zari zizanye abaturutse i Nyamagabe, nk'uko umwe mu bakorera i Nyamagabe utuye i Huye wahanyuze mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021 yabitangaje.

Mu ntangiro z'ukwezi gushize k'Ukwakira 2021, uriya muhanda kandi wari uherutse kwangirikira ahitwa ku Nkungu utaregera mu Mujyi wa Nyamagabe ubwo icyo gihe hari benshi bagiye bawuvugaho byinshi.

Umuhanda uva mu Mujyi wa Huye werecyeza mu Murenge wa Kitabi watangiye kwagurwa no gusanwa muri Kanama 2018, uza kurangira muri 2020.

Icyo gihe hari abibaje koko niba uriya muhanda umaze umwaka umwe wuzuye, waba warangijwe n'imvura gusa cyangwa harimo no kuba abawaguye barawusondetse.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyuma-y-ukwezi-1-umuhanda-Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi-wongeye-kutaba-nyabagendwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)