Olivier Seif yasabye imbabazi Amavubi nabany... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali yahagaritswe igihe kitazwi tariki ya 16 Ugushyingo 2021, kubera imyitwarire mibi yagaragaje ubwo u Rwanda rwajyaga gukina muri Kenya.

Icyo gihe binyuze mu itangazo ryanyujijwe kuri Twitter, FERWAFA yagize iti "FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi mu ikipe y'Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Amavubi."

Uyu musore na we akaba yamaze kwandikira perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, asaba imbabazi nk'uko ibaruwa yanditse ibigaragaza. Yagize ati 'Bwana muyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo nsabe imbabazi abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n'abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n'ikipe ya Kenya.'

'Mu by'ukuri bwana muyobozi, ubwo twari muri Kenya nagaragaje imyitwarire itari myiza ihabanye n'indangagaciro tugenderaho mu ikipe y'igihugu ndenga ku mabwiriza twari twahawe n'abari batuyoboye ndetse binamviramo guhabwa ibihano. Nsabye imbabazi abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi. Nkaba niteguye gukorera igihugu cyanjye nk'uko byari bisanzwe.'

Uyu mukinnyi yahanwe ubwo U Rwanda rwari rwagiye muri Kenya gukina n'iki gihugu umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 aho Kenya yatsinze Amavubi 2-1, igitego cy'u Rwanda cyatsinzwe n'uyu mukinnyi ari nayo ntandaro yo kujya kucyishimira muri club ntatahane n'abandi ubwo bagarukaga mu Rwanda.

Sefu mu mwambaro wa ekipe yahoze akinira ya APR



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111946/olivier-seif-yasabye-imbabazi-amavubi-nabanyarwanda-111946.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)