Omah Lay yasohoye indirimbo nshya mbere yo gu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Omah Lay w'imyaka 24 y'amavuko ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki wa Nigeria na Afurika muri rusange. Iyi ndirimbo ye nshya yise 'Free My Mind' yasohoye kuwa kane w'iki cyumweru, mbere yo kuyishyira hanze, yari yabanje guteguza abakunzi be abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.


Iyi ndirimbo y'iminota ibiri n'amasegonda mirongo itanu n'arindwi, igaragara kuri shene ye ya YouTube iri mu buryo bwa Video Lyrics. Free My Mind ije isanga izindi ndirimbo ze zitandukanye nka Godly, Lo Lo, Understand, You n'izindi nyinshi abakunzi be bategereje kumva abaririmbira imbonankubone kuri uyu wa 13 Ugushyingo muri Kigali Arena mu gitaramo cyiswe Kigali Fiesta.


Igitaramo Kigali Fiesta kizaba kuri uyu wa 13 Ugushyingo

Muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo aganisha mu gushaka umutuzo mu mutwe no kugira umunezero mu rwego rwo kwirengagiza ibibazo umuntu ahura nabyo mu buzima. Omah Lay yatangiye umuziki afite imyaka 15 y'amavuko, yaje kumenyekana nyuma yo gusohora indirimbo ze ebyiri yise 'You' na 'Bad Influence' zakunzwe cyane.

Iki gitaramo cyiswe Kigali Fiesta cyateguwe na kampani ya East African Promoters (EAP) kikazabera muri Kigali Arena ndetse n'ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo bikaba byarashyizwe hanze. Omah Lay aje i Kigali nyuma ya mugenzi we wo muri Nijeriya Adekunle Gold nawe uherutse mu Rwanda. Si uyu muhanzi gusa uzataramira abazitabira iki gitaramo kuko hazaba harimo n'abahanzi b'abanyarwanda batandukanye nka Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Ish Kevin, Platini P na Davis D. 

INDIRIMBO NSHYA YA Omah Lay-Free My Mind



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111380/omah-lay-yasohoye-indirimbo-nshya-mbere-yo-gutamira-i-kigali-111380.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)