Omicron yakajije umurego ku Isi; Abaturarwanda barasabwa iki? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isi yongeye gucika igikuba nyuma y’uko hagaragaye ubwoko bushya bwa Covid-19 bwitwa Omicron. Ubushakashatsi bw’ibanze bugaragaza ko bufite ubukare kurusha Delta yari imaze igihe yarakangaranyije abantu.

Iyi Virus yagaragaye bwa mbere muri Botswana na Afurika y’Epfo mu minsi itatu ishize. Ubu yamaze gukwira henshi, yaba mu Burayi nko mu Bubiligi, muri Israel no mu bindi bihugu.

Byatumye hanafatwa ingamba abagenzi baturutse muri ibyo bihugu yabonetsemo batangira gukumirwa hirya no hino hanyuma kandi u Rwanda na rwo rusubizaho akato ku binjiye mu gihugu.

Ubu bwoko bufite umwihariko ko Virus ikomatanyirijemo ibyagiye bihinduka kuri iyi virus kuva ku munsi wa mbere. Irakomeye ugereranyije n’izindi zose zabayeho.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko ubu aho Omicron yagaragaye hose iri gusuzumwa hakoreshejwe ibipimo bisanzwe, ibyo bigatanga icyizere ko iramutse igeze mu gihugu ubushobozi buhari bwatuma iboneka.

Ikindi ni uko iyo virus, mu gusesengura imiterere yayo, harebwa n’uburyo yandura.

Ati “Abashakashatsi baragagaza ko mu turemangingo twayo twahindutse, harimo ukwihinduranya kugera kuri 30 harimo ukwari gusanzwe kwa Delta na Alpha ariko ifite izindi nk’eshatu zihariye zirimo cyane cyane ituma ifata ku turemangingo ishaka kwinjiramo.”

Iyi ifite ubushobozi bwo kwegera utunyangingo buri hejuru, ku buryo aho ifashe imata ikinjira mu mubiri kandi ikanduza kurusha indi. Mu ntara imwe yo muri Afurika y’Epfo, ubwandu buri hejuru bitewe n’iyi virus aho bwavuye kuri 1% mu byumweru bitatu bukagera kuri 30%.

Ati “Bigaragara ko yandura cyane. Ikindi ni ukureba ngo ’ese iyo virus irica cyane, ishobora gutera ibibazo cyane kurusha iyari isanzwe?’ Aho niho abashakashatsi bari gukurikirana abantu banduye ngo barebe ko bari kugaragaza ibimenyetso bidasanzwe nko kugira umusonga ukabije cyane bikamuviramo gupfa n’ibindi bikunze kugaragaza umuntu wanduye Covid-19 bikamuviramo gupfa.”

Ikindi kiri kurebwaho ni ubushobozi bw’imiti ihari ivura Covid-19. Ntabwo biratangazwa kuko hagikorwa ubushakashatsi.

Dr Ngamije yavuze ko iyi virus iri kwandura cyane, ariko bitazwi niba yica cyane. Iyo ugupfa kw’abantu banduye igipimo kiri hejuru, biba bivuze ko iyo virus irakaze cyane.

Kugira ngo ibyo bimenyekane, hazafatwa iyi virus hanyuma ihuzwe n’abasirikare batewe urukingo ku buryo babasha guhangana nayo, nibirangira barebe uko abo basirikare bica iyo virus cyane.

Ati “Nibabona ku basirikare bashyizwe hamwe n’izo virus ziri gupfa ari nyinshi, bizaba bivuze ko ba bantu bakingiwe, bafite abasirikare bafite ubushobozi bwo kuba bakwica iyo virus.”

Dr Ngamije yasabye abaturarwanda ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru, bagerageza kwitwararika bagakomeza kubahiriza ingamba zari zisanzwe zo kwirinda iki cyorezo.

“Uyu munsi inkingo dufite zifite ingufu kuri Delta, bivuze ngo uyu munsi wa none inkingo dufite muri zo zifite ingufu kuri Delta, niba hari n’icyahindutse kuri iyi virus nshya, turahera ku bushobozi dufite niba hari n’icyahindutse kuri iyo nshya turahera ku bushobozi buhari bwo guhangana n’izo virus. Ukingiwe, ibyo ari byo byose afite amahirwe yo kurama, kubaho no kutaremba kurusha utarakingiwe.”




source : https://ift.tt/3rdpwWN
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)