Papa Francis yasabye abakora intwaro kubihagarika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushumba wa kiliziya gatulika y'isi yose, Papa Fransisiko, arasaba abakora intwara kuzihagarika. Papa Fransisiko yari yagiye gusomera misa mu irimbi rya gisilikare ry'Abafaransa riri ku gasozi ka Monte Mario, mu mujyi wa Roma, ku munsi wo gusabira abapfuye bose.

Mu ijambo rigufi yahavugiye, yagize, ati: 'Aya ni amahano y'intambara. Ariko se turwanira bihagije guca intambara, ku buryo ubukungu bw'isi butagendera ku nganda z'intwaro? Izi mva ni ubutumwa bw'amahoro. Bavandimwe, bashiki bacu, nimusigeho. Mwe mukora intwaro nimuzihagarike. Intambara zimira bunguri abana b'igihugu.'

Umwungere wa Ekleziya Katorika Papa Fransisko

Irimbi rya Monte Mario rishyinguyemo imibiri y'abasilikare bagera ku 1,900 b'Abafaransa n'abakomokaga muri Maroc barwanaga mu ngabo z'Ubufaransa baguye mu ntambara ya kabiri y'isi yose mu Butaliyani mu 1944.

Si ubwa mbere Papa Fransisiko asuye irimbi rya gisilikare ku munsi wo gusabira abapfuye bose, ukurikira umunsi w'abatagatifu bose ba kiliziya gatulika. Mu 2014, yagiye mu irimbi rya Redipuglia, mu majyaruguru y'Ubutaliyani, ry'abasilikare barenga 100,000 baguye mu ntambara ya mbere y'isi yose. Naho mu 2017, yasuye irya Nettuno, mu burengerazuba bw'Ubutaliyani, ry'Abanyamerika barenga 7,800 bapfiriye ku butaka bw'Ubutaliyani mu ntambara ya kabiri y'isi yose.

SRC:VOA 

The post Papa Francis yasabye abakora intwaro kubihagarika appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/11/02/papa-francis-yasabye-abakora-intwaro-kubihagarika/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)