Ubukwe bwa Teta Gisa Rwigema ba Marvin Manzi [mwene Kamanzi Louis washinze igitangazamakuru cya Flash FM/TV] bwatashye kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021.
Umugore wa Fred Gisa Rwigema, Madamu Janet Rwigema wafashe ijambo agashimira Perezida Paul Kagamame na Madamu babatahiye ubukwe, yatangaje ko yishimiye kuba ubu bukwe bubereye mu Rwanda.
Janet Rwigema yahise aha ijambo Perezida Paul Kagame ubundi umukuru w'u Rwanda ashimira aba bana barushinze ndetse abifuriza urugo ruhire.
Batumereraga nabi ko twazerereye- Amateka y'ubuto bwa Kagame na Rwigema
Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yagarutse ku mateka y'ubuto bwe na nyakwigendera Fred Gisa Rwigema aho babanaga mu buhunzi muri Uganda.
Yavuze ko bakiri bato bageze nko mu myaka umunani, we na Fred Gisa Rwigema aho bagendaga bimukira muri kiriya gihugu cya Uganda, hari igihe bajyaga kureba uwahoze mu Nyenzi bamubaza ibijyanye n'urugamba.
Gusa ngo baragendaga bataha, ababyeyi babo bakababwira nabi kuko babazizaga ko bazerereye. Ati 'Bakatumerera nabi, batuziza ko twazerereye, ko twiriwe mu mihana.'
Perezida Kagame yagarutse ku mateka yo kuva cyera imiryango yabo ifitanye kuko n'ababyeyi babo babanye kuva cyera.
Ati 'Teta ni nk'umwana wacu nk'uko dufite abandi, akaba umwana wacu kubera ko ari umwana wa Gisa na Janet ndetse akaba ari umwuzukuru wa Kimonyo n'umubyeyi wundi uri hano. Dufitanye amateka maremare cyane n'iyo miryango mvuze.'
Umuhungu wa Rwigema agomba kuba mu Rwanda
Perezida Kagame washimiye Teta Gisa Rwigema uri mu Rwanda, yavuze ko atabonye musaza we Junior Gisa Rwigema muri ubwo bukwe kandi yagombye kuba yabujemo.
Icyakora yavuze ko ashobora kuba atabujemo kuko bwabereye mu Rwanda kuko yanze kuza kuba mu Rwanda kubera abamugiye mu matwi bakamubwira ibinyoma.
Yagarutse ku byagiye bivugwa hagati y'iyi miryango by'ibinyoma bigamije kuyiryanisha, avuga ko we yirinze kubivugaho icyakora ko yabiganiriyeho n'abo mu muryango wa Fred Gisa Rwigema.
Yavuze ko uriya muhungu wa Rwigema adakwiye gukomeza kuba mu mahanga ngo ajye kwaka ibyangombwa by'ubuhunzi mu buhungira kandi igihugu cye gitekanye kandi cyarabigezeho kubera abitanze bakanamena amaraso yabo barimo n'umubyeyi we.
Yaboneyeho guha ubutumwa Teta Gisa Rwigema, ati 'Ngira ngo ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe, mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano. Akwiye kuba ari mu gihugu se n'abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye. Mumumpere ubutumwa sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi.'
Yaboneyeho kuvuga ko Junior Gisa Rwigema adakwiye kuza mu gihugu cy'abaturanyi ngo abe ari ho agarukira kuko abo baturanyi ari bo bakomeje kumujya mu matwi kandi bakaba batifuriza ikiza u Rwanda.
Ati 'Ntabwo bikwiriye ngo aze agarukire mu baturanyi asubireyo, ndabivugira ko mu baturanyi bivanze cyane mu mibereho yacu, mu gihugu cyacu no mu buzima bwacu kugeza uyu munsi. Ntabwo numva ko hakwiriye kugira uwo basiga ibara ribi muri twebwe, cyane cyane simbyifuza haba ku muryango wanjye no kumuryango wa Gisa.'
Perezida Kagame utavuze icyo gihugu cy'abaturany, byumvikana ko ari Uganda kuko ari cyo gihugu mu baturanyi gikomeje imigambi mibisha ku Rwanda.
Yageneye impano urugo rushya
Nk'uko bigenda mu muco wa Kinyarwanda, Perezida Kagame asoza ijambo rye, yavuze ko bafite impano bazagenera abana bashinze urugo rushya.
Ati 'Hari byinshi byo kubashyigikira ariko tuzashaka icyo twashobora mu mikoro yacu atari macye, ntabwo ari macye ntabwo twashobora kubiterura ngo tubishyire ku meza, ariko tuzavugana dushake umwanya hanyuma twumvikane icyo abantu bakora kandi tuzagikora.'
Perezida Kagame yasabye abo mu muryango wa Fred Gisa Rwigema kudakomeza gutega amatwi ibijyanye na Politiki, abizeza ko we azakomeza kubyikurikiranira.
UKWEZI.RW