Perezida Kagame mu nama Ku Ihohoterwa Rikorerwa Abagore n'Abakobwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye inama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo idahohotera abagore n'abakobwa

Ni inama yiswe Men's Conference on Positive Masculinity, ishishikariza abagabo kugira uruhare mu guhangana n'ihohoterwa muri Afurika. Yakiriwe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo uyoboye AU muri uyu mwaka.

AU ivuga ko ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa muri Afurika riterwa n'ubusumbane bushingiye gitsina, ahantu hamwe na hamwe bigasa n'ibyemewe.

Nubwo ngo hari imbaraga nyinshi zikoreshwa mu kubirwanya, usanga ihohoterwa rikomeza kwiyongera.

Harimo irikorwa n'abo bashakanye rikorerwa ku mubiri, ku gitsina cyangwa mu bitekerezo; gukatwa bimwe mu bice by'imyanya y'ibanga ahantu hamwe na hamwe muri Afurika; gushyingira abakobwa bakiri bato; gufatwa ku ngufu, gushimutwa; gukoreshwa uburaya ku gahato n'ibindi.

Perezida Kagame yakiriwe na perezida wa Kongo Kinshasa Felix Tshisekedi

AU ivuga ko ibintu byabaye bibi kurushaho mu bihe bya COVID-19, ku buryo guma mu rugo y'amezi atatu ishobora gutera ibibazo by'ihohoterwa bigera kuri miliyoni 15 cyangwa miliyoni 61 mu gihe yaramuka igeze ku mwaka wose.

Minisiteri zishinzwe uburinganire muri Afurika y'Iburasirazuba (EAC) ziheruka gutangaza izamuka ry'ibibazo by'ihohoterwa rya 48%.

Mu kuzirikana uruhare rw'abagabo n'abahungu mu guhangana n'ihohoterwa rikorerwa abagore, abayobozi b'abagabo bo ku mugabane wa Afurika bahuriye muri RDC kuri uyu wa Kane.

Ni mu nama ya mbere ku ruhare rw'abagabo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Perezida Kagame yakiriwe ku kibuga cy'indege i Kinshasa na Minisitiri w'Intebe Sama Lukonde. Nyuma yaje kwakirwa na Perezida Tshisekedi muri Palais de la Nation.

AU yavuze ko muri iriya nama, 'Abagabo mu nshingano zitandukanye bashishikarizwa kugira uruhare rukomeye mu gushyigikira no kurangaza imbere gahunda zigamije kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa muri Afurika.'

Muri iyo nama kandi byitezwe ko abayobozi bagomba kwiyemeza gushyiraho uburyo butuma abagore baba benshi mu nzego z'ubuyobozi ku nzego zose, harimo mu bakuru b'ibihugu, mu bagoze guverinoma n'izindi nzego.

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b'ibihugu badahwema kugaragaza ko bashyigikiye uburinganire bw'umugabo n'umugore kandi ko bakwiriye guhabwa amahirwe angana.

Inshuro nyinshi yanakunze kugaragaza ko umugabo ukubita umugore cyangwa se umuhohotera mu bundi buryo adakwiriye kwihanganirwa ahubwo akwiriye guhanwa by'intangarugero.

Mu 2017 ubwo yagezaga ijambo ku bagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango FRP Inkotanyi, yagize ati 'Muri Leta abagore buzuyemo, abo bantu bakubita abagore mubarekera iki, mubihanganiriye iki, niba hari n'abagore bakubita abagabo ubwo nabyo ni imico mibi nabyo tuzabirekera abagore muhane bagenzi banyu.'

Yakomeje avuga ko kuzamura abagore no guteza imbere Abanyarwanda bose atari ineza ahubwo ari inshingano kuko guteza imbere umugore ari uguteza imbere igihugu.

Ati 'Niyo mpamvu ikintu cyo kuvuga ngo guteza abagore imbere, abagore b'u Rwanda kubaha uburyo ntabwo ari ineza tubagirira gusa, ni inshingano. Ntabwo ari uguhitamo gusa ngo uzabikora cyangwa ushobora no kutabikora, ahubwo ni ugutekereza neza.'

Yakomeje agira ati 'Hari ibintu bivugwa n'ubu bigasa n'aho abenshi aribwo bakibivumbura, bivuga ngo guteza imbere umunyarwandakazi cyangwa abadamu muri rusange, abagore ku Isi hose, ngo ntabwo byashoboka umugabo atabigizemo uruhare ni inshingano y'umugabo, ibyo twe twabimenye kera.'

Ku kibuga k'indege yakiriwe na ministre w

Perezida Kagame yavuze ko abumvise nabi politiki yo guteza imbere umugore, bakiyumvisha ko ari ukumugira nk'umugabo bibeshya, ko ahubwo ikigamijwe ari ukuzuzanya no gukorera hamwe atari uguhangana.

The post Perezida Kagame mu nama Ku Ihohoterwa Rikorerwa Abagore n'Abakobwa appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2021/11/25/perezida-kagame-mu-nama-ku-ihohoterwa-rikorerwa-abagore-nabakobwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-mu-nama-ku-ihohoterwa-rikorerwa-abagore-nabakobwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)